Amakuru

Nkumba: Intagamburuzwa za AERG zasabwe kwamagana Abanyekongo bibasira abavuga Ikinyarwanda

Dr Jean Damascène Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabwiye urubyiruko 381 rwibumbiye mu Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya VIII, rwatojwe kumenya u Rwanda, kururinda, kurukunda no kururwanira aho bibaye ngombwa, ko bafitanye igihango na RPF-Inkotanyi, abasaba kwirinda irari ry’amafaranga abashora mu kugambanira igihugu.

Urwo rubyiruko rwiga muri za Kaminuza, mu mashuri makuru n’abitegura kujya muri Kaminuza, rwatorejwe mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera Intara y’Amajyaruguru.

Dr Jean Damascene Bizimana yabwiye Intagamburuzwa kwamagana imvugo zibiba urwango ku Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Babwiwe ko bamwe mu Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bijanditse mu bikorwa bigamije gusenya ibyiza igihugu cyagezeho, binyuze mu ishyirahamwe ryashinzwe mu mahanga ryitwa ‘‘Igicumbi’’.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabwiye itangazamakuru agira ati “Barokowe n’Ingabo z’u Rwanda ariko abo bantu bahujwe n’umugambi mubi wo kuba baratannye, kandi abo harimo n’abaje mu Itorero nk’iri, ntitugomba kuba nk’Igicumbi, twe tugomba kuba Intore nyazo.”

Intagamburuzwa ziyemeje kugira uruhare mu kuvuguruza amacakubiri y’Abanyekongo.

Ni Ishyirahamwe agaragaza ko rikorana n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yakanguriye urubyiruko 381 rwibumbiye mu Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya VIII kwamagana imvugo zibiba urwango zihamagarira Abanyekongo kwica abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi, abo banyekongo bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ‘‘Abanyarwanda n’abanyamahanga bakwiriye gufatanya kubarwanya’’.

Yagize ati “Ni ukubarwanya no kubamagana, ibyo gusebya igihugu cyacu, gusebya Umukuru w’Igihugu cyacu, kubeshyera ingabo z’u Rwanda, kudusiga icyasha tudafite, tugomba gufatanya kubirwanya”.

Urubyiruko rusabwa gufata iya mbere kuko ari rwo Rwanda rw’ejo ruzasigara rurinze igihugu.

Yagize ati “Urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu kurengera igihugu no kugira ngo banarengere isura yabo ariko tukanabafasha no kubona ibisobanuro bihagije byo kubumvisha imiterere nyayo y’icyo kibazo”.

 Urubyiruko rugizwe n’Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya VIII rwahawe umukoro wo guhangana n’imvugo zibiba Jenoside mu Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Intagamburuzwa za AERG zasabwe kwitandukanya n’abasebya u Rwanda.

Uwo muhango witabiriwe na Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bashyitsi b’abayobozi bakuru baturutse mu inzego nkuru zitandukanye.

Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya VIII ryatangiye ku wa 05 kugeza ku wa 11 Gashyantare 2023 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, Umurage wacu”.

Bigishijwe amateka y’u Rwanda basabwa kuyamenyekanisha hakoreshejwe intwaro zose cyane cyane telefone ngendanwa, bibutswa kandi kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco no kuba umusemburo wo kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, kugira ngo hatazagira uyavogera yitwikiriye umutaka w’inyungu runaka.

Nanone basabwe uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside imbere mu gihugu, mu mahanga by’umwihariko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Basobanuriwe byimbitse umuzi w’amacakubiri yabyaye intambara yototera Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahakomejwe guhigwa bukware abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Intore zibukijwe kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Urwo rubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kuvuguruza ibinyoma bivugirwa muri kiriya gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaragara.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabwiye urwo urubyiruko kuko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kurengera igihugu, kugikunda, kugikorera, kucyitangira kuko ari inshingano ya buri munyarwanda.

                                                                                                                                                                                                                                                                     Source:Umuseke

Basanda Ns Oswald                                                                  

To Top