Amakuru

Imihindagurikire y’ikirere nk’ikibazo kibangamiye ubuzima

Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rw’Afurika (Africa Health Agenda International Conference – AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.

Iyo nama izitabirwa n’Abanyapolitiki, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye, abayobozi bo mu miryango ya sosiyete sivile, abayobozi mu nzego z’ubuzima n’abashinzwe imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bijyanye n’ubuzima muri iki gihe isi ihanganye n’urusobe rw’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, igabanuka ry’ibiribwa, intambara n’ihungabana ry’ubukungu.

Iyo nama izitabirwa n’Abashinzwe ubuzima n’iterambere baturutse mu mpande zose z’isi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire kugira inzego z’ubuzima zihamye muri Afurika kugira ngo tuzahangane n’ibibazo byo mu gihe kiri imbere “.

Iyi nama yateguwe n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuzima muri Afurika (Amref Health Africa), Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, n’Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC).

Iyo nama izitabirwa n’Abayobozi bo hejuru bavuga rikumvikana, abanyapolitiki, abahanga mu guhanga udushya, abashakashatsi, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye n’abahagarariye sosiyete sivile kugira ngo barebere hamwe uko basuzumira hamwe ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bigahuzwa n’ibibazo bibangamiye ubuzima.

Umuyobozi mukuru wa Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi yagize ati: “Ni ku nshuro ya mbere inama ku rwego rw’isi izabera muri Afurika ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere nk’ikibazo kibangamiye ubuzima. Twese tuzi ko utatandukanya imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibazo bibangamiye ubuzima bwa muntu, nyamara mu myaka irenga icumi si ko byari bimeze.”

Arongera ati: “Muri iyi Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima muri Afurika muri uyu mwaka wa 2023 tuziga ku nsanganyamatsiko zihuriweho n’imihindagurikire y’ikirere n’ubuzima cyane cyane twibanda ku bwiyongere bw’ubushyuhe ku isi , turebera hamwe uko twakwitegura guhangana n’ibyorezo, kwihaza mu biribwa no kwita ku mirire myiza, guhanga udushya, ubushakashatsi, iterambere, n’iyubahirizwa ry’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse ikazanasuzuma ibibazo by’intambara n’amakimbirane bitandukanye.”

Iyi nama yo muri uyu mwaka wa 2023, ije mu gihe Abakuru b’Ibihugu bya Afurika badahwema guhamagarira umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora vuba na bwangu mu guhangana n’ingaruka zituruka ku ihindagurika ry’ikirere zigenda zirushaho gukaza umurego ku mugabane wa Afurika. Ibiganiro bizatangirwa muri iyo nama bizibanda ku gushakira hamwe ibisubizo birambye kandi bitagira uwo biheza ku bibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere n’ibibangamiye ubuzima muri Afurika.

Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yabisobanuye muri aya magambo: “Ibihugu bya Afurika, bibangamiwe cyane cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ubu duhanganye n’ingaruka z’ibibazo byinshi bibangamiye ubuzima ku isi biterwa n’ibiza bituruka mu mihindagurikire idasanzwe y’ikirere, igabanuka ry’ibiribwa, kutabona amazi meza ahagije n’ibyorezo bya hato na hato.

Nyamara usanga ibyo bibazo bitaganirwaho ku buryo bwimbitse mu nama zijyanye n’ihindagurika ry’ikirere nubwo ubumenyi bw’abahanga bwagaragaje ko ihindagurika ry’ikirere ribangamiye imibereho yacu.”

Nubwo isi yegereje isozwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye muri 2030, Abayobozi ba Afurika bazitabira iyo nama bazasaba umuryango mpuzamahanga kongera kuvugurura ingamba zo kurandura ubukene no kurushaho kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abatuye isi no kuyirinda ibyayihungabanya byose.

Isi ituwe n’urubyiruko rugera kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana abiri bisanga bagomba guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Nubwo icyorezo cya COVID-19 kigenda kirangira buhoro buhoro ku isi, abazitabira iyi nama bazasaba ko hakongerwa ubushobozi mu guhangana n’ibyorezo n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku isi.

Editorial

To Top