Umwe mu banyeshuri wiga ku rwunge rw’amashuri GS Saint Pierre Nkombo, yeretse Dr Iyamuremye Augustin Perezida wa Sena y’u Rwanda moto itwarwa n’amazi ndetse n’imashini ikoreshwa mu kubikuza amafaranga, ibyo bihangano bikaba byarakozwe n’abo banyeshuri.
Ubwo bushakashatsi bwavumbuwe n’abo banyeshuri, bugenzuwe mu buryo bwihuse, bwimbitse, bukagenzurwa byatanga kimwe mu bisubizo mu guhangana n’ibyuka bikomeje guhumanya ikirere, hakaba havamo umuti urambye ku binyabiziga bikoreshwa mazutu na lisansi, kuko byangiza ibidukikije aho ibinyabiziga uhereye kuri moto bigakoreshwa ubwo buryo.
Dr Iyamuremye Augustin, mu gushima icyo gikorwa cyakozwe ni abo banyeshuri yagize ati ‘‘ibi ni bimwe mu bigaragaza ko Abanyarwanda bashoboye ko uretse n’ibyo abo banyeshuri bashobora kuzagera ku bindi bihambaye’’.
Amakuru dukesha bamwe mu banyamakuru bakorera muri ako gace, bavuga ko yabasabye gukomeza gutekereza cyane, kubyaza amahirwe Leta yabahaye ndetse ko ikomeje no kuyabaha, ko amacakubiri yagiye arangwa na Leta zabanje, yasimbuwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Urwo ruzinduko rwarimo itsinda ry’Abasenateri basuye ikirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, urwo ruzinduko rwari rugamije kwakira ibibazo by’abaturage, kwegera abaturage hamwe no kureba uburyo abaturage bakomeje kwiteza imbere.
Abaturage kimwe n’abanyeshuri bamurikiye Abasenateri iterambere bamaze kugeraho mu rwego rw’uburezi, aho bavuze ko abo banyeshuri bakomeje guhanga udushya, kuko ibyo bikorwa byakozwe n’abanyeshuri ubwabo, icyo kikaba ari igikorwa gishobora kurengera ibidukikije nta kwangiza ikirere.
Dr Iyamuremye yabwiye abo banyeshuri kimwe n’abaturage ko bagiye kuzabakorera ubuvugizi harimo ibibazo by’abaturage. Inkuru y’iyo moto ikoreshwa umunyu n’amazi, bigatuma umushoferi abasha kuyitwara ndetse n’imashini ifasha abaturage kubikurizaho amafaranga.
Abaturage bagaragarije intumwa za rubanda uko bakora imitobe, divayi, harimo na moto ikoreshwa amazi n’umunyu, imashini bifashisha mu kubikuza amafaranga muri uwo Umurenge wa Nkombo.
Dr Iyamuremye Perezida wa Sena, yashimye ibikorwa bya Leta harimo uburezi n’ubumwe bw’Abanyarwanda bikorerwa muri uwo murenge ku kirwa cya Nkombo, abaturage bamwizeza ko bishimiye iterambere bagezeho babikesha kwegerezwa ubuyobozi abaturage n’icyo kirwa kikaba gikomeje gutera imbere.
Ubumenyi mu gutahura ibyuka bihumanya ikirere, bugaragaza ko umwuka abantu bahumeka uturuka mu kirere, ukubiyemo “Oxygene” ku kigero cya 21%, “Azote” ku kigero cya 78%, hakabamo na “Monoxyde de Carbone”, “Dioxyde de Carbone” na “ozone” biri ku kigero gito cyane.
Ingano y’umwotsi uva mu binyabiziga uba ugizwe n’imyotsi yitwa Monoxyde de carbone (Co) na Dioxyde de Carbone ( Co2 ), ushobora kwivanga n’umwuka usanzwe abantu bahumeka, ntibigire ingaruka biteza ku buzima bw’umuntu.
Ikigo kizwi nka ‘‘Contrôle technique’’ gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, iyo gisanze ikinyabiziga gisohora umwuka uhumanya ikirere ntigihabwa icyemezo cy’ubuziranenge.
Abo banyeshuri ba GS Nkombo, mu kuvumbura utwo dushya twa moto ishyirwamo amazi n’umunyu, igakoreshwa, mu gihe bishobora guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge cyo gukora, bizaba bibaye kimwe mu bisubizo byo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Basanda Ns Oswald