Kandama Jeanne na Basanda Oswald
Mukangoboka Denis bakunze kwita M.Munezero, akaba atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera Akarere ka Gasabo, avuga ko atorohewe n’imibereho ye n’urugo rwe, kuko abyita ko bikakaye, avuga ko byatewe n’ingaruka za Covid-19, nubwo na mbere bitari bisanzwe bimworoheye.
Yagize ati ‘‘Maze kubona imibereho itameze neza, nafashe ideni muri banki ry’amafaranga ibihumbi 240, buri cyumweru nkinshyura ibihumbi 14, naje kwishyura hasigara amafaranga ibihumbi 90, kugeza ubu ni yo asigaye, naje kongera ngana amafaranga yo kuguza abaturanyi, abyara inyungu, ubu nkaba ndi mu ideni ry’amafaranga ibihumbi 200’’.
Bitewe n’amadeni yagiye afata kugira ngo abana babashe kubona icyo barya ngo yagiye afata amafaranga y’abaturanyi, ngo byatumye umwe mu bo yari yagujije amafaranga agwatiriza icyemezo cye cy’ubutaka, kuko yari afite akazu gato, kugeza magingo aya akaba atari yabona ubwinshyu ngo abashe kugomboza icyemezo cye kiri kuri mugenzi we, wigeze kumuguza amafaranga ntabashe kuyinshyura.
Mu gihe cya Covid-19, yarwaye ibere amara amezi 3, umwe mu bagiraneza yabashije kumuvurisha ku bitaro bya Kacyiru, ashima Imana ko yabashije gukira nubwo bigenda bigaruka ariko avuga ko yabashije koroherwa.
Amarira n’ikiniga cyinshi, agira ati ‘‘imibereho y’umuryango wanjye irakakaye, amadeni nsigaranye n’ibihumbi 200, umuntu wangurije ibihumbi 40, nkajya mwungukira 10 ku kwezi, byageze aho ntagishoboye kumwinshyura, anjyana icyangombwa cy’inzu yanjye’’.
Uwo mubyeyi utakiri kumwe n’umugabo kubera ko afunze muri gereza, avuga ko atorohewe n’ubuzima, kuko atunze abana be 3 n’undi 1 arera, ni kuvuga umuhungu 1 n’abakobwa 2, avuga ko kurya bisigaye bimugoye, no kugira ngo abone icyo anywa bimugora, gusa ngo iyo abonye umugiraneza abona bukeye.
Kuri ubu, Mukangoboka Denis, yatangarije umunyamakuru wa millecollinesinfos.com ko asigaye acurururiza umuntu amakara, akamuha amafaranga 200 ku mufuka, iyo agize amahirwe bakawugura, hanyuma bwira akabona uducenga two gucanisha, bityo bakabona icyo bafungura ku munsi.
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, yabwiye umunyamakuru wa millecollinesinfos.com ko hari amafaranga yagenewe abahuye n’ingaruka za Covid-19, ko bagana ku kagari batuyemo, bakiyandikisha hanyuma urwo rutonde rugashyikirizwa umurenge, bamaze kubisuma no kubyemeza ngo nibwo umuntu wabigenewe, ahabwa ku ikubitiro ibihumbi 45 hanyuma icyiciro gikurikira akongera agahabwa ibihumbi 45.