Umuco

Muhanga:Covid-19 yabaye intandaro yo kwishyingira mu rubyiruko

Eric Habima

Umutoni Marie Claire ni umwe mu bakobwa bishyingiye muri ibi bihe bya Covid-19, afite imyaka 26 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, avuga ko yari afite ubukwe taliki ya  26 Gicurasi 2020, ariko  kubera Covid-19 bwahise buhagarara, ahitamo kugenda(kwishyingira).

Uyu Marie Claire amaze igihe kingana n’imyaka 4 akundana na Habineza Phocas, bombi bahuriye ku ntebe y’ishuri, umushinga w’ubukwe bari barawemeranyije, bawumaranye igihe kingana n’imyaka 2 babitegura, ariko ibyo bateguraga nk’ibirori byose byahise bipfa, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, babonye bipfuye kuko n’ubundi bari bamaranye igihe bakundana, bahise bahitamo gufata umwannzuro wo kubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “nibyo njye n’umugabo wanjye turabana, ntabwo twasezeranye, kuko igihe twari gusezeranira byahise bizamo kidobya ya Covid-19 bahita bahagarika ibintu byose by’ibirori, ndetse urumva ko hari aho imyiteguro yari igeze, twarahombye natwe n’iyo mpamvu twahise dufata umwanzuro wo guhita tubana, ariko nanone ubu njye navuga ko mu buryo bw’amategeko, nta kintu na kimwe mfiteho uburenganzira hano, ariko ibihe n’ibigenda neza tuzasezerana”.

Ntabwo ari Marie Claire wenyine Covid-19 yatumye afata umwanzuro wo kwishyingira ,kuko hari nabo yasanze baragiye gusura abo bakundanaga ibafatirayo, bituma bagumayo babana ku bintu batari bateganyije, ndetse nta na gahunda ifatika bari bafitanye, ibyo ni byo abashakashatsi batandukanye, n’abanditsi baheraho bavuga ko bishobora kuzateza  ubwiyongere bw’abaturage, bitewe n’uko uburyo bwo kuboneza urubyaro busa naho bwirengagijwe, ndetse bikaba bishobora no kuzateza ubukene mu miryango itandukanye.

To Top