Amakuru

MUHANGA:Bahangayikishijwe n’icyobo cyaridutse kibateza umwanda.

Mukagari ka Gitarama,umudugudu wa nyarusiza,umurenge wa nyamabuye ,mukarere ka Muhanga hari icyobo cyaridutse kikaba ari icyobo cyagenewe kujyamo amazi avuye mubwiherero bw’umurenge wa nyamabuye (toilette),ikindi kandi nuko iri hagati y’amazu ,ibiro bya Police nyamabuye,ndetse nibiro by’umurenge wa nyamabuye,uyu muturage witwa Kayitare uyuye munsi yicyi cyobo akaba avugako mugihe cy’imvura ngo umwanda uva mucyobo ukajya murugo iwe unyuze hasi mubutaka.

Uyu muturage avugako icyi cyobo kimaze igihe kirangaye kandi iyo bigeze mubihe by’imvura mazi avamo aba yaturutse muri toilette y’umurenge aca mubutaka hasi akinjira murugo rw’umuturage uyuye munsi yacyo aho avugako iki kibazo yanakigejeje k’umurenge bakamubwirako bagiye kureba icyakorwa,icyi cyobo kandi cyaridutse kiri hagati y’inzu ikoreramo police,inzu y’umurenge wa nyamabuye,ndetse ninzu yuyu muturage witwa Kayitare,akaba yifuzako yakorerwa ubuvugizi icyi cyobo kigashakirw icyo bagikoraho kuko umwanda uvamo uba unuka kandi ukanamusenyera u8rugo,ikindi n’uko ngo gishobora no kuzatembana inzu ye.

Kuri kino kibazo umunyamabnga nshingwabikorwa w’umurenge w nyamabuye Gakwerere Elaste,avugako iki kibazo bakizi kandi bavuganye nubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kugirango harebwe icyakorwa.

Ngicyo icyobo cyaridutse kijyamo imyanda ivuye mubwiherero bw’umurenge wa nymabuye(toilette).

Ati”koko twabonyeko ari ikibazo kuberako hano hari ibyobo birebire ariko kandi menshi ari inyuma y’inyubako kuko higeze kubakwa inzu bacukura ama fose maremare,gusa twe twabonyeko bisaba ubushobozi bwinshi,tukaba twarahaye budget yahoo akarere aho ubu biri mumaboko y’akarere,ikindi n’uko akarere katubwiyeko twaba dufashe amazi ,ubu twavuganye na DPC ko nabo bafata amazi ntakomeze kujyamo,ndetse akarere katubwiyeko bafite na gahunda yo kutwubakira inzu y’umurenge nshyashya ubwo byumvikaneko izaba ifite fose zayo,badusabyeko twashaka ukuntu dusukamo itaka kugirango tube tugisibye ubu turimo kubyigaho ngo dushake uko tugisiba,ikindi nuko kubafite impungenge ko hari uwagwamo ubu bamaze kuhazitira”.

Ibi ninyuma y’aho mugihe cy’imvura imyanda ijya muri ino fose(umwobo) ica munsi y’ubutaka igahingukira murugo rw’umuturage,akaba ariyo mpamvu yifuzako hagirwa igikorwa kuri kino cyobo.

aha niho amazi avanze n’imyanda ahingukira aturutse muri kiriya cyobo.

 

Yanditswe na Eric Habimana

To Top