Ibidukikije

Muhanga:Abazunguzayi barasaba koroherezwa kubona aho bakorera

Abakorera ubucuruzi bw’akajagari mu mujyi wa Muhanga bazwi ku izina ry’abazunguzayi, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakabona ibibanza byo gucururizamo mu masoko yo muri uyu mujyi wa Muhanga bijyanye n’ubushobozi bwabo, mu rwego rwo kubafasha gusohoka mu bibazo byo guhora bahanganye n’inzego z’umutekano bashaka igitunga imiryango yabo.

Abo twaganiriye biganjemo abacuruza imboga n’imbuto, bavuga ko guhora bahanganye n’inzego z’umutekano atari byiza, ari na byo baheraho bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona aho bacururiza hajyanye n’ubushobozi bwabo mu rwego rwo kubafasha kubona uko nabo batunga imiryango yabo.

Bati “natwe ntabwo twishimira guhora twanamye kuzuba, guhora twiruka duhunga inzego z’umutekano, gufunga by’ahato na hato tukanacibwa amande, ni ubukene bubidutera no kwanga kwiba, natwe tubonye aho gukorera hahwanye n’ubushobozi bwacu twahajya”.

Nyamara n’ubwo abo bazunguzayi bavuga ibyo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ibibanza by’ubuntu byo kubashyiramo bihari.

Gusa akongeraho ko ngo na bo bakwiye gukurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi na cyane ko ziri mu rwego rwo kubafasha gukora ubucuruzi buhindura ubuzima bwabo atari ubwo kwirirwa biruka mu muhanda.

Usibye ibyo uwo umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko, ngo n’ikibazo cy’inguzanyo bafite nacyo bakwegera ubuyobozi bukabafasha kuyibona binyuze mu nguzanyo za VUP, ariko bakibuka ko bagomba kujya bagaragaza imyirondoro yabo,  kugira ngo babashe kugirirwa ikizere mu guhabwa inguzanyo, kuko ngo baramutse bakomeje kwimana amakuru y’imyirondoro yabo nkuko byabaye umwaka ushize kubona inguzanyo zibafasha bitapfa gushoboka.

 

Eric Habimana

 

 

 

To Top