Ibidukikije

Muhanga:Barasaba kugezwaho amazi meza

Eric Habimana

 

Abaturage bo mu Akagari ka Gahogo, mu ivomo bakunze kwita Rwansamira, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, bavuga ko basigaye bavoma amazi mabi, ajugunywamo imyanda, arimo isabune, n’ayo bari bafite ngo yarangiritse, aho abana basigaye bayitumamo, byabakururira uburwayi buturutse ku mwanda.

 

Abo baturage bavuga ko hashize imyaka itanu amazi yabo yarangiritse, kuko ubu basigaye bavoma amazi mabi bameseyemo, ndetse n’abantu bakaza bakayitumamo ko hisukamo n’andi y’ibirohwa, aba yaturutse mu baturage.

 

Ayo mazi yangiritse nyuma y’aho Akarere ka Muhanga gafashe umwanzuro wo gusaranganya amazi, aho rwiyemezamirimo yaje ahuza amazi, nyuma yo kuyahuza, ayo akaba yarahise yangirika, ngo bahamagaye  ikigo cy’igihugu gifite amazi mu nshingano (WASAC) ngo igire icyo yabafasha ariko biba ibyo ubusa.

 

Bamwe mu baturage bagira bati ‘‘icyo twifuza ni uko twakorerwa ubuvugizi, tukabasha kubona amazi meza”.

Hejuru hano niho harangaye hanyura iyo myanda ijya mu matiyo, kuko hadapfundikiye       

Mukagatana Fortunée Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, ku murongo wa telephone, yavuze ko aho hantu yari atarahagera ngo yirebere uko bimeze, yavuze ko agiye kujyayo arebe ikigomba gukorwa ndetse no kuganira na WASAC.

 

Yagize ati” Ubundi umunyarwanda agomba gukoresha amazi meza, ari twebwe, ari WASAC ni byo dushinzwe, kuko WASAC ishinzwe gukora imiyoboro y’amazi, abaturage bakavoma amazi meza, natwe nk’Akarere tugomba gushaka amafaranga, tugakoresha imiyoboro, ubwo WASAC habaye hari aho yateshutse, tuzareba icyakorwa”.

 

WASAC ikorera mu Karere ka Muhanga ifite gahunda yo kugeza umuyoboro w’amazi, ureshya na kilometero hafi eshanu(5km), uzaba ufite ubushobozi bwo guha abaturage amazi barenga ibihumbi bibiri, bikaba bishobora gukemura burundu ibibazo by’ibura ry’amazi muri aka karere mu bihe by’impeshyi.

To Top