Kandama Jeanne na Eric Habimana
Adeline(izina twamuhaye nkuko yabyifuje) ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, afite umwana w’amezi 4, atuye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, akaba uwo mwana ateruye ari we afite, akanavuga ko yamubyaye mu gihe cya Covid-19.
Gusa, aho amariye gutwita yari abanye neza n’umuryango we, kuko nubwo yatwariye inda mu rugo iwabo, bari barabyakiriye, ariko aho icyorezo cya Covid-19 kiziye, bagashyiraho gahunda ya ‘‘Guma mu rugo’’, aho yiriranwaga n’umuryango we byabaye bibi, kuko ari bwo amakimbirane yatangiye.
Uwo mubyeyi mu gihe cya Guma mu rugo, yiriranwaga n’ababyeyi be mu rugo, akavuga ko kugira ngo bigere, aho bamuhindura igicibwa mu muryango, byatangiye ubwo yari mu mirimo yo mu rugo isanzwe, maze umwana ararira, abwiye umuvandimwe we ngo abe amumuteruriye, nibwo se umubyara yahise amubwira ngo “hano nta mukozi wawe uhari, ntukamvunishirize abana, ujya kumubyara nta nama wabagishije, wirirwa hano, nta cyo umaze uri uwo kwirirwa urya gusa, ukoresha amazi utishyura, amasabune, ese ubundi uwo mwabyaranye akumariye iki ?”.
Guhera ubwo, nibwo yatangiye gutotezwa, rimwe na rimwe se agataha yasinze, akamubwira ngo azasange uwamuteye inda , agakomeza avuga ko byagezaho biba ngombwa ko amwirukana mu rugo, ariko akavuga ko kubera ko mu rugo iwabo, nta bushobozi buhagije bafite, akenshi yamutukaga iyo babaga bakennye, bagiye nko kubwirirwa, cyangwa se kuburara, aho kugeza ubu yikodeshereza atari uko abikunze, ahubwo ari uko yabihatirijwe n’umubyeyi we, ibintu avuga ko na nyina umubyara ntacyo yari kubikoraho, kuko iyo yagiraga icyo avuga ngo bose yarababwiraga ngo mujyane.
Ati “ mu byukuri ubu ndibana n’uyu mwana wanjye, si uko mbyishimiye cyangwa nabihisemo, ahubwo ni uko ntari mbanye neza n’umuryango wanjye, kubera ko nahabyariye, ndizera ntashidikanya ko ari njye njyenyine, ariko ni ukuri muri ibi bihe by’iyi Covid-19, imiryango myinshi ntabwo yabaniye abakobwa babyariye iwabo, ariko akenshi bagiye babiterwa n’ubukene, baba babuze aho bakura amafunguro yo guha imiryango yabo, umujinya ugatuma bafata imyanzuro idahwitse”.
Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, we avuga ko ibi bitakabaye biba, kuko niba icyorezo kije, nk’umuryango wagakwiye gusenyera umugozi umwe, bagafatanya kugira ngo kitagera mu muryango wabo, aho kuryana, ikindi kigomba gukorwa ni ukuganiriza iyo miryango, mu buryo bwo kubafasha mu myumvire, ndetse no kubafasha kwakira ibyo biba byabaye, ntabwo igisubizo ari ukubatererana, ndetse kuri abo bana nabo bagomba kumva ko ubuzima budahagaze, kuko babyaye, ndetse nk’ubuyobozi bagomba no gufatanya n’inzego zibishinzwe, bagakurikirana ababa babateye inda.
Mu 2017 Migeprof yatangaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17,500 batewe inda zitateguwe, ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2019, mu Karere ka Muhanga ho basanze abari munsi y’imyaka 18, baheruka kubyara nyuma yo guterwa inda zitateganyijwe basaga 291, imibare avuga iri ku kigero kinini.