Ibidukikije

Muhanga: Bahangayikishijwe n’isoko bakoreramo ridasakaye

Eric Habimana

Abakorera mu  isoko rya Nyabisindu, riherereye mu Karere ka Muhanga,Umurenge wa Nyamabuye,Akagari ka Gitarama, barasaba ko ubuyobozi bw’ako karere bwabasakarira isoko bakoreramo, kuko ridasakaye, bikaba biri mu bibateza igihombo cya hato na hato.

 

Isoko rya Nyabisindu ni rimwe mu masoko abarizwa mu Karere ka Muhanga, gusa abarikoreramo baravuga ko bahura n’igihombo cyo kuba bakorera ku gasozi ahantu hadasakaye, aho bavuga ko mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byabo binyagirwa,bimwe bikangirika kubera gukorera ahantu harangaye.

Iyo haguye imvura cyangwa izuba ryavuye ari ryinshi abakiriya ntabwo baza ,kuko biba bitubangamiye

Naho babika ibicuruzwa byabo naho harashaje, bagakomeza bavuga ko kandi atari mu mvura gusa, kuko n’igihe cy’izuba naryo ribicanaho, bigatuma bimwe byuma, ibindi bigahonga, bityo abaguzi ntibabigure bakajya kugurira mu mazu, kubera ko ibyabo biba byangiritse, abandi ugasanga bitabaza imitaka ariko nabyo ngo ntacyo bimara, kuko yaba imvura cyangwa izuba bitabura kubigeraho nkuko Uwizeye Marie Rose urikoreramo yabitangarije Millecollinesinfos.

 

Aho bagira bati”urabibona umuntu wese iyo adasakariye aba arimo kuvirwa, nkiyo haguye imvura cyangwa izuba ryavuye ari ryinshi abakiriya ntabwo baza ,kuko biba bitubangamiye,kubera izuba ryinshi cyangwa icyondo kimvura, ikindi ibicuruzwa byacu hari ibipfa, hari ibihonga,cyangwa bikabora,nkubuyobozi nibo batureberera ninabo batwifuriza ibyiza,twabasabagako isoko barisakara rikaba riri modele riri civilize yaba kubarikoreramo,kubakiriya ndetse ninisuku kuruhande rw’akarere”.

 

Kimonyo Juvenal uhagarariye abikorera mu Karere ka Muhanga we avuga ko abakorera muri iryo soko ikibazo cyabo kizarangirana n’ukwezi kwa cumi n’abiri, kubera ko hari irindi soko barimo kubaka rizaba rijyanye n’igihe, bityo ko nabo bazahita bimurirwa muri iryo rishyashya ririmo kubakwa, kuko no kugishushanyo mbonera cy’umugi iri rya Nyabisindu ntaho rigaragara.

Ati”iyo uharebye ubonako atari isoko ryo mu mujyi wunganira Kigali, icyo nabamaraho impungenge nuko ririya soko turimo kubaka ibyiciro byose n’ubushobozi bwabo byose byarateganyijwe, yewe nabacuruza amakara, abacuruza isombe,bose batekerejweho,ikizere n’uko mukwa cumi nabiri isoko rizaba ryuzuye bose bagahita baryimukiramo”.

 

Ibi arabivuga nyuma yaho mu karere ka Muhanga harimo kubakwa isoko rya kijyambere, bateganya ko rizaba ryuzuye mu kwezi kwa cumi nabiri, akaba ari ryo bavuga ko rijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga ,dore ko cyamuritswe mu buryo bw’agateganyo,ari byo bituma babaha iki kizere.

 

 

To Top