Amakuru

MUHANGA: Bahangayikishijwe na ruhurura ishobora kuzahitana ubuzima bw’abana babo.

Nyuma yuko imvura iguye ikangiza ibikorwa remezo harimo naho yatwaye inzu z’abaturage mu karere ka Muhanga ,mu kagari ka Gahogo,umurenge wa Nyamabuye muri Nyarucyamo ya I. Iyi mvura yangije n’igice kimwe cy’umuhanda ,abaturage bahaturiye n’abahanyura bafite impungenge ko abana bashobora kugwamo, ndetse hakaba hanakurura urugomo.

Ni mukagari ka Gahogo aho imvura yaguye yangiza igice kimwe cy’umuhanda ndetse inatwara inzu y’umuturage. Akarere ka Muhanga mu buryo bwo kugirango amazi adakomeza kuhaca bikaba byanatwara inzu zabahaturiye bahise baca indi ruhurura kuruhande aho amazi azajya aca. gusa abahaturiye bakaba babonako iyi ruhurura yazatwara ubuzima bw’abana babo igihe baba bahakinira ndetse n’amabandi yambura abantu n’ijoro harubwo yajya asunikiramo abo isanze ntakintu bafite cyangwa igihe umuntu yanyweye agasembuye akaba yagwamo.

Sibyo gusa kuko abaturage banabonako izanakomeza kwiyongera ikanangiza umuhanda kuko hakomeza kwiyongera mugucukuka nkuko byatangajwe na Rutagengwa Jean Bosco.

Rutagengwa yagize ati”Nibyo koko iyi ruhurura irabangamye kuko igenda yiyongera umunsi ku wundi, ikindi kandi urabonako iri hagati y’ingo z’abaturage, ahantu abana bakinira, bivuzeko isaha n’isaha umwana yakina ugasanga anaguyemo, Ikindi nuko hari ibisambo byambura abantu n’ijoro bikiruka. Uyu muturage akomeza avuga ko umujura ashobora kukwambura akiruka akagwamo ugasanga ahasize ubuzima cyangwa se yanakwambura agasanga ntakintu ufite akaguhirikiramo cynagwa ukaba ushobora no kumurwanya mukituramo.

Rutagengwa Jean Bosco avuga ko icyo bifuza aruko ubuyobozi bareba ukuntu bapfukwa kugirango hirinde izo ngaruka, Abahaturiye bavuga ko mu gihe byakomeza kwiyongera, umuhanda nawo byazarangira wangiritse”.

Iyi ni ruhurura yubatswe iruhande rwahangiritse

Kuri iki kibazo umunyamakuru wa MilleCollinesInfo, yagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline kumurongo wa telefoni ye igendanwa ntiyabasha kwitaba ndetse n’umuyobozi wungirije w ‘Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortunee bose ntibabasha kwitaba telefone zabo kugirango tubashe kumva icyo bateganyiriza gukorera aha hangiritse kugirango hirindwe izi ngaruka abaturage batangaza..

Yanditswe na Eric Habimana

 

 

To Top