Ibidukikije

Muhanga: Abagize koperative KIABER barifuza ko bahindurirwa igihingwa cy’umuceri

Mu gihe bamwe mu bagize cooperative KIABER ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi giherereye hagati y’imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bifuza ko bahinduranya igihingwa cy’umuceri bahinga n’ibindi bihingwa, kuko hari igihembwe igihingwa cy’umuceri kidatanga umusaruro.
Abo bahinzi kandi baribaza impamvu bakomeza guhinga igihingwa kimwe cy’umuceri, bigatuma hari igihembwe cy’ihinga bageramo ugasanga icyo gihingwa nta musaruro uhagije gitanze, nyamara ubuyobozi bwa koperative bwakabaye bubafasha guhinduranya ibihingwa, bikunze kwitwa ‘‘rotation’’ mu ndimi z’amahanga, kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.
Bati“ ntabwo igihe cyose umuceri duhinga ariko utugirira akamaro, kuko n’ibihembwe biba bitandukanye ndetse n’ibikenewe ku isoko, kuko hari igihembwe tugeramo igihingwa cy’umuceri duhinga ntikitugirire akamaro, icyifuzo cyacu rero ni uko bajya baduhindurira, kugira ngo duhinge ibihingwa bitandukanye, hakajya habaho na ‘‘rotation’’ mu bihingwa”.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB mu Ntara y’Amajyepfo ishami rya Muhanga, akaba avuga ko mu byo bagomba gufasha aba bahinzi b’umuceri harimo kubaha ubujyanama kugukoresha inyongeramusaruro ndetse no kubahindurira ubwoko bw’imbuto bahinga, kugira ngo igihembwe babura umusaruro bazabashe naho kuwubona.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB mu Ntara y’Amajyepfo ishami rya Muhanga, burabizeza kubahindurira imbuto bahinga.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izarangirana n’umwaka wa 2024 binyujijwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro kandi hahinzwe ubuso buto abahinzi bakwiye kuva ku buhinzi bwa gakondo, bakinjira mu buhinzi bwa kijyambere, bukorwa hahujwe ubutaka bagahinga igihingwa kimwe cyatoranijwe, kugira ngo ubuhinzi bakora bubashe kuzamura iterambere ryabo.
Eric Habimana

To Top