Ibidukikije

Mu Rwanda haracyari ubucukuzi bwangiza ibidukikije – Dr. Biruta

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Biruta Vincent yanenze uburyo hirya no hino mu Rwanda hakigaragara ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo kurimbura imisozi, amazi akoreshwa mu kuyungurura amabuye usanga bamena mu migezi ikayangiza, abatema amashyamba ntibayasimbuze ayandi, n’ibindi.

Minisitiri Biruta yabivugiye mu karere ka Rwamagana, ubwo yari aherekejwe n’itsinda rigizwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije Eng. Coletha Ruhamya, mu gikorwa cyo gusura aho gahunda yo gushyira mu bikorwa kubungabunga ibidukikije igeze. Mu rwego rw’ubucukuzi bakaba barasuye ahantu hatandukanye hakorerwa ubucukuzi harimo kompanyi zikucukura amabuye mu mirenge ya Musha na Mwurire yitwa PILAN, na MMB ikorera mu murenge wa Muhazi.

Dr. Biruta ati “Kugera ubu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukenewe gukorwa neza bukanozwa, kuko hakigaragara ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo gutengura imisozi, amazi akoreshwa mu kuyungurura amabuye usanga bamena mu migezi ikayangiza, abatema amashyamba ntibayasimbuze ayandi, n’ibindi.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere imibanire myiza n’abaturage muri iyo sosiyete, Ryumugabe Sam, yavuze ko ubusanzwe bafite amasezerano y’akazi n’abandi basaga 540 bibumbiye muri koperative ibafasha gucukura amabuye y’agaciro, ku buryo bakora akazi kabo bita cyane ku bidukikije nko kongera ibikorwa byo gutera ibiti ahakorerwa ubucukuzi n’ibindi.

Ati “Nk’ubu mu mirenge ya Musha na Mwurire twateye ibiti bisaga 16 000 birimo iby’imbuto duhera ubuntu abaturage baturiye ibirombe bigafasha kurwanya ibibazo by’igwingira.”

Minisitiri Biruta yashimye iyo sosiyete imaze gutera intambwe nziza mu gufatanya n’abaturage ndetse no gufata neza abakozi bakoresha nko kubaha ibikoresho byo kwambara mu rwego rwo kwirinda impanuka, kubunga ibidukikije batera ibiti bitanga umwuka mwiza, umutekano mu kazi n’ibindi.

Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare, yibukije abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu gukomeza kwita ku bidukikije cyane cyane ahangijwe n’ibikorwa bitandukanye by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

To Top