Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yahumurije amashuri yigenga ko ntawuzongera kuyafungira

Mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi b’amashuri yigenga hagaragajwe uburyo abagenzuzi b’uburezi bategera mu buryo buhagije amashuri yigenga, ngo ahubwo bakababona baje kubagenzura rimwe na rimwe bagahita bafata ikemezo cyo kubafungira aho basanze hari ibibazo, ariko Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene yabahumurije ababwira ko ntawuzongera kubafungira.

Muri iyo nama abayobozi b’amashuri yigenga bahawe rugari bagaragaza ibibazo bahura na byo mu burezi, akaba hari mu rwego rwo kurebera hamwe imbogamizi zishobora kugaragara zatuma ireme ry’uburezi ritagerwaho.

Abayobozi bagaragaje ko abagenzuzi badakunze kubegera ngo babagire inama ku bibazo bimwe na bimwe baba bafite, ngo ahubwo bakaza baje kugenzura basanga hari ibibazo bitarakemuka bagahita babafungira, ngo kandi ibyo bibazo bishobora guhabwa umurongo bigakemurwa.

Aha basabye Minisitiri w’Uburezi ko harebwa uburyo  abagenzuzi bazajya begera abayobozi b’ibigo by’amashuri yigenga mu rwego rw’ubujyanama aho kuzanwa no kubafungira kuko bigira ingaruka ku bana biga muri ayo mashuri, bakaba bakerererwa amasomo ndetse n’igihombo kuri bari nyir’ishuri kidasigaye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura yababwiye ko ibyo bitazongera kubaho kuko  ngo ikigamijwe ari ugukosora aho gufungira amashuri, ahubwo ngo hagatangwa umurongo w’uko ibibazo byagaragaye byakemurwa.

Yababwiye ko ikemezo cyo gufunga ikigo k’ishuri kizajya gifatwa ari uko byagaragaye ko hari ibibazo bikomeye byashyira ubuzima bw’abana mu kaga, ngo ariko ibindi bizajya byihanganirwa bihabwe umurongo wo gukosorerwamo n’igihe cyo kubikosora.

Ati “Gufungira ibigo by’amashuri ntibizongera kubaho, ahubwo hazajya habaho kwegera amashuri kenshi gashoboka no kuyagira inama ku buryo ibibazo birimo byakemurwa, hazajya hafungirwa ikigo  bigaragara ko cyashyira ubuzima bw’abana mu kaga.”

Minisitiri yabwiye abayobozi b’amashuri yigenga ko abashinzwe uburezi mu mirenge bashyiriweho imikorere izatuma babageraho kenshi gashoboka, bahawe ibikoresho bizabibafashamo.

Yagize ati “Abashinzwe uburezi mu mirenge bagizwe abagenzuzi b’uburezi, bazababa hafi kandi bazabasura kenshi mu buryo bwo kugenzura no kureba uko uburezi bwifashe, uko gahunda z’uburezi zishyirwa mu bikorwa, hazaba hari uburyo bwo kubagira inama hagamijwe gukosora ibitagenda ariko batagamije gufunga amashuri.”

Abayobozi b’amashuri yigenga bishimiye igisubizo bahawe ndetse banashima ko imikoranire yabo n’abagenzuzi b’uburezi igiye kurushaho kuba myiza, banashima ikizere Minisitiri w’Uburezi abahaye, banavuga ko bagiye gushyiraho ihuriro ry’amashuri yigenga nk’urubuga rwo kuganiraho ibibazo bafite n’uburyo bwo kubikemura, bagasaba ubujyanama ku babayobora, ibibazo bikajya bikemuka hakiri kare.

To Top