Amakuru

Minisitiri w’Intebe arasaba buri rugo gutera nibura ibiti 3 by’imbuto ziribwa

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente wasuye Akarere ka Gisagara arasaba Abanyarwanda muri rusange guhinga nibura ibiti bitari munsi ya 3 bitanga imbuto ziribwa kugirango bigire uruhare mu kurwanya imirire mibi y’abana ariko nanone ibi biti by’imbuto ngo byanafasha abaturage kuzigurisha bakinenura.

Biziyaremye Jean Baptiste, ni umuturage wo Murenge wa Kansi wiyemeje gutanga inzu ye ngo yifashishwe mu bikorwa byo kurererwamo abana bato. Ni gahunda isanzwe ikorerwa mu bigo byubatswe hirya no hino mu midugudu, hakaba haranekerejwe uburyo bwo guhuriza abana mu ngo.

Uyu mugabo asobanura ko yahisemo kwigomwa gutanga iyi nzu yari isanzwe imwinjiriza amafAranga ku mpamvu zo gufasha abana ngo bitabweho uko bikwiye.

Ku rundi ruhande ababyeyi bafite abana bakurikiranirwa muri uru rugo basobanura ko bafite byinshi barwungukiramo bikanatuma benshi bahindura imyumvire ku birebana no gutegurira abana babo amafunguro yujuje intungamubiri.

Uru rugo rukurikiranirwamo abana bato hagamijwe kubungabunga imikurire yabo (Home based ECD), rwasuwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kabiri aho yasobanuriwe uko abana bitabwaho ndetse afatanya n’ababakurikirana kubaha ibyo kurya ndetse n’amata.

Dr Ngirente yaneretswe umusaruro w’ubuhinzi w’abatuye Umudugudu wa Kaburanjwili, wegukanye igikombe cy’imihigo yose 100% mu mwaka ushize mu Ntara y’Amajyepfo.

Yashimye imyitwarire y’abatuye uyu mudugudu, abibutsa ko kimwe n’Abanyarwanda bose bakwiye kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi batera nibura ibiti bitari munsi ya 3 buri rugo kuko byanafasha imiryango kubona amafaranga, cyane ko yanifatanyije n’abatuye uyu mudugudu gutera ibiti bitanga imbuto.

Abatuye uyu mudugudu barimo n’uwuyobora bavuga ko gukorana kw’abaturage n’ubuyobozi ari byo bituma babasha kugera ku byo baba biyemeje kandi ngo ntibazacika intege.

Usibye kwikorera imihanda ihuza ingo zigera ku 114 zituye uyu mudugudu, abawutuye bose bafite amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne avuga ko uyu mudugudu wabera abandi ikimenyetso cy’uko hari ibyo abaturage bakwigereraho.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye abahinzi bo mu gishanga cya Ngiryi gihurirwamo n’abo mu mirenge ya Ndora na Musha, aho yashimye intambwe bateye mu kongera umusaruro, ariko anasaba ko ibibazo by’imiyoborere biri muri koperative Coproriz byakemurwa.

Uyu muyobozi kandi yafunguye ku mugaragaro poste de Santé ya Muyira mu   Murenge wa Kibilizi izafasha abaturage basaga ibihumbi 6 batuye ako kagari. Yanasuye Ibitaro bya Gakoma bihereye mu Murenge wa Mamba ari na ho yasoreje uruzinduko rwe, akarukomereza mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatatu.

To Top