Amakuru

Minembwe: Hatabarutse Rév. Pasteur Mugaju Cyubahiro intwari y’i Mulenge wakoreye Imana

Ku wa 08 Ukwakira 2022 hashyinguwe umubiri w’umubyeyi Rév.Pasteur Mugaju Cyubahiro Zarothie ku Kiziba mu Minembwe muri Kongo Kinshasa, witabye Imana ku wa 30/09/2022, Kimironko mu Rwanda, ku gicamunsi cyo ku wa 07 Ukwakira 2022 yasezerewe mu cyubahiro ku cyicaro gikuru cy’Itorero Methodiste Libre i Gikondo, yashimiwe ubutwari, ubupfura n’ibyishimo byagiye bimuranga mu buzima bwe kuva yakiriye Kristu nk’Umukiza.

Me. Ruberwa Manywa wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya RCD, yahumurije umufasha we asize n’abana be agira ati ‘‘Mukomere, ndabahumurije, yari inshuti yanjye, yari intwari, ntituzi uzongera guhagarara mu mwanya we, Imana ni ko yabishatse’’. Me. Ruberwa Manywa washenguwe cyane no kwitaba Imana kwa Rév. Pasteur Mugaju, yavuze ko uwo mubyeyi yabahaga inama.

Rév. Pasteur Mugaju Cyubahiro Zarothie umukozi w’Imana yatabarutse.

Mgr Kayinamura Samuel Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Rév. Pasteur Mugaju, avuga ko atazahwema kwakira abakozi b’Imana bazaba bavuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo bitewe n’ibibazo bagiye bahura na byo, ko yiteguye kujya atanga ubufasha ku bakozi b’Imana.

Mukiza Charles waje aturuka i Kinshasa akaba n’intumwa yabatuyeyo, yavuze ko inama ze yazikuraga muri Bibiliya, ubuhanuzi, ko mu gihe yabaga atanga inama yasubizwagamo intege n’imbaraga, nubwo ibibazo byagiye bigaragara mu karere k’imisozi miremire ya Minembwe, yavuganaga ubuhanga yari afite.

Kanyiki Mahota Ruterera umwana wa murumuna we waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko yari umujyanama we, inyenyeri n’indorerwamo mu misozi miremire ya Minembwe, yagize ati ‘‘Umubyeyi Rév. Pasteur Mugaju Cyubahiro Zarothie, ndashima Imana ko muherekeje, ntiyapfuye arahari, yaranzwe n’ibyishimo, kuzura Umwuka Wera, ni yo twavuganaga kuri telephone narabyumvaga, ari muri twebwe, kurama ni ukugira uwo usiga, dukamire imiryango n’igihugu, kugira ngo imiryango ijye imenya aho twavuye’’.

Kanyiki Ruterera, Buseni na Kamandwa atanga ubuhamya.

Kanyiki Mahota Ruterera ahamya ko Rév. Pasteur Mugaju yari intwari birenze umuryango yavutsemo, kuko yakundaga abantu n’igihugu, avuga ko nk’umugabo uko azaba ejo abifitemo uruhare, ko yabibutsaga amasezerano y’Imana ku gihugu, cyo kimwe n’Abisirayeli n’amagufa ya Yoseph ko Imana itazabura kubikiranura.

Umwe mu bana waturutse muri Amerika yatanze inka 6 ashimira abagize uruhare mu gufasha umubyeyi we, kubera ko bamwitayeho, ashimira umubyeyi ko yakundaga gusoma Ijambo ry’Imana, kuririmba no kunezerwa.

Abana be mu buhamya bwe kimwe n’abaturanyi bavuze ko Rév. Pasteur Mugaju yakunze kurangwa n’imbabazi n’urukundo rudasanzwe, aho yakunze kwita abana be, abakazana be, abakwe be, abita ‘‘mama’’ na ‘‘Data’’, bahamya ko nta mwenda abasigiye, kuko yabatoje gusoma ijambo ry’Imana, gukunda abantu bose no kugira urukundo.

Abana be bashimira Imana ko umubyeyi wabo atitabye Imana mu gihe cyashize hari corona bakaba bamukoreye ibirori bingana bityo, bavuga ko yakundaga cyane Itorero rye Methodiste Libre, kuko yarikundaga n’umutima we wose.

Umwe mu bana ba Gasigwa b’abaturanyi uherutse gutahuka mu kwezi kwa kanne, yavuze ko buri uko yabyaraga umwana yahembwaga na Pasteur Mugaju mu bana 5 yaramaze kubyara,  uyu mwaka kimwe n’umwana wasizwe na Pasteur Ndisabiye watabarutse,  avuga ko mu mwaka wa 2004 afite imyaka 25 yasengewe kuba Pasteur,.

Ko abashumba bamusengeye bagize bati ‘‘Nukurikiza uko Rév. Pasteur Mugaju yabikoze uyu murimo ushinzwe uzawushobora, turashima ko yatubibyemo Ijambo ry’Imana, yamuduhaye nk’impano y’Imana yatse mu Abasita, iramuduha, twari imiryango 6, atugira umuryango 1, aho tugeze bakavuga ko ari bene Mugaju’’, batanga inka izarera abana basizwe na Pasteur Mugaju.

Abashumba n’abakristu bari benshi baje guherekeye umukozi w’Imana.

Bitandaro yashimiye Imana muri Zaburi 90: 12 hagira hati ‘‘Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge’’.

Umuvandimwe bavukana Mutorero, umubabaro n’agahinda kenshi yavuze ko yagiriwe amahirwe yo kuvukana na Rév. Pasteur Mugaju ati ‘‘twabuze umugabo, twavuganaga tutazi ibizaba ejo’’.

Umuvandimwe we yatanze umukoro kujya bahora basengera abami n’abatware kugira ngo abaturage bahore mu mahoro.

Umwe mu bana be Nyafuraha Mugaju akaba imfura y’umukobwa, yavuze ko Papa wabo yababibyemo imbuto y’urukundo, ashimira musaza we Kamandwa ko yamusigiye inkoni y’ubushumba ko yahabaye mu kumusukaho amavuta. ati ‘‘Asinziriye nk’imfura, intwari n’umukozi w’Imana’’.

Umugore wa Rév. Pasteur Mugaju Rahaba Nyiramasomo ahamya adashidikanya ko Imana yamaze kwakira umutware we, yagize ati ‘‘nzi aho yagiye sinshidikanya, yari umukozi w’Imana, yadukundaga, yarantetesheje, nagize amahirwe yo kuvuka mu inzu z’Abakristu, Data uko yarameze na we ni ko yarameze’’.

Ahamya ko iyo umwana we yarwaraga umugabo we yamusengeraga agakira, avuga ko yamubereye umugabo we anamubera musaza we, amushimira ko amusigiye umuryango w’abana bazima, kuko yabareze neza b’Abakristu.

Kamandwa Ruterera Umwana we w’imfura mu bahungu, yavuze ko Papa we yashatse mu 1963, icyo gihe Mulele irabatera yica mama we na mama wa Buseni mwene se wabo. Yabyaye umwana we wa mbere mu 1967 I Mirimba.

Umwana we avuga ko babonaga se nk’impano Imana yabahaye, kuko yaganiraga na bana be n’umugore akuzura Umwuka Wera. yavutse mu 28/08/1942 ahitwa I Gatobwe, 1950 ni bwo bwa mbere yahuye n’abasenga, atozwa gusenga na sé wabo Sebikamiro, mu 1958 yabaga kwa nyirarume, icyo gihe yahuye n’umuntu ubasha kumurondora avuga ukuri, yumva ngo hari icyinjiye muri we.

Rév. Pasteur Mugaju yabatirijwe mu Gishembwe 09/06/1958. Mu mwaka wa 1963 yashakanye na Sophia Nyirabakiza babyarana abana 3, umwe yitabye Imana hasigaye 2 b’umugore wa mbere, umukobwa n’umuhungu. Ashaka undi mugore babyarana abahungu 4 n’abakobwa 6, umwe yitabye Imana. Abana bamukomokaho ni 39.

Rév. Pasteur Mugaju yize ishuri ry’Iyobokamana (Théologie) imyaka 3, yakoze amahugurwa y’ubuhinzi, kuzigama no kugurizanya n’amajyambere y’icyaro.

Uhereye mu 1958, yabaye mu nzego z’itorero, mwalimu w’Itorero, Pastor, Rév. Pasteur, yahamagawe mu buryo busobanutse, ntabwo yarwaniye kuba Pastori. Mu 1972, abantu batumwe mu Mizinga kugira ngo bamubwire ko Imana imukeneye kujya gukorera Imana ku Kiziba, yaramaze imyaka 50 ahakorera umurimo w’Imana.

Yakoreye Imana Kiziba, mu Rudabagiza, ku Kivumu, I Gaseke, yagiye atumwa ahantu havutse amakimbirane y’ibibazo, kuko yarazi kuyakemura bakamugirira icyizere.

Rév. Pasteur Mugaju yabaye umunyamasengesho udasanzwe, yasengeye mu butayu, agakunda gusoma cyane Bibiliya, yari umuhinzi ntangarugero, akaba umujyanama w’Itorero, Leta n’imiryango itandukanye.

Yaranzwe no guca imanza z’amahugu, mu buryo yavugishaga ukuri hari abatinyaga kumugana, yacaga imanza zananiranye, yatangije ivuriro iwe mu rugo, kuri ubu ryabaye Ibitaro bikuru.

Abana bavuga ubuhamya n’imirimo yakoreye abantu batandukanye mu moko yose.

Umunsi umwe yarose isahani nini cyane irimo amazi, ku rugara rwayo hari inyoni zigashoka y’amazi ariko ntiyandure, agiye gusenga ngo amenye icyo bisobanuye, bamubwira ko igihe kizaza abantu bakugane, bazajya basubirayo bahembutse imitima, bamerewe neza. Abamuganaga bose bamwe bifashisha, abandi gusaba inama, yabasubizaga ko abyemeye kandi ko agiye kubasengera.

Abantu bari batuye aho ku Kiziba bari bafite amasezerano ko hazaba ikibuga cy’indege, indege ya 1 ijya kwitura yari afite agatambaro k’umweru, ayirembutsa iramanuka irimo Dr Mugabe.

Ati ‘‘yicaraga n’umugore n’abana akuzura imbaraga z’Imana’’. Imana yamutumye kuva muri bene wabo mu Mizinga, yaraye arira buracya.

Yigeze kurota ari ku mpinga y’umusozi muremure cyane, umuyaga urahuha, akomeza kwicara hejuru y’uwo musozi, haza umuyaga uramukubita, ibyatsi biracika arataka cyane, hasi hari itsinda ry’abantu basenga, kuko kubageraho bitari gushoboka.

Igihe yakomezaga gutaka cyane, abantu bari hasi mu kabande basenga baramwumvise, agezaho ataka agira ati ‘‘Yesu mwami nkiza, ahita yitera hejuru, yakangutse ahinda umushyitsi, amarira abunga mu maso, uko yahindaga umushyitsi ni ko n’ubutaka bwari bumeze’’.

Habaye ku cyumweru ajya mu rusengero yihana ibyaha bye byose yakoze, kuva icyo gihe ntabwo yongeye gusubira inyuma.

Umugore wa Pasteur Mugaju Rahaba Nyiramasomo bashakanye mu 1979 yavuze ko hari umwana w’Abarama watetswe na mai mai, umwe amubaza ko ari umwana wa Mugaju arabyemera, icyo gihe bari bagiye kumwica, umwe muri bo aravuga ngo ntibamwice, kubera ko Mugaju abafasha iyo bagiye mu inama iwe ku Kiziba, uwo mwana amaze gucika ku icumu ageze imuhira atari yagera iwabo, yabanje kujya gushimira Mugaju ko izina rye ryatumye arokoka mai mai ntibamwice.

Rév. Pasteur ni umwishwa w’Abanyabyinshi akaba n’umukwe wabo, akaba n’umukwe w’Abagorora mu inzu ya Nyamuhenda, bahamya ko yabakundaga akababera inkoramutima n’umujyanama mwiza.

Rév. Pasteur yitaye ku imfumbyi n’abapfakazi, abashakira ubufasha no kubabumbira mu ishyirahamwe,, yakundaga gusura abaturanyi. Kaminuza ya Ebenezer yatangiriye mu rusengero rwa Kiziba, kuri ubu biyubakiye amashuri yabo, yafashije abantu benshi.

Ibyo yakoze Imana yamuhaye umusozi uranamwitirirwa, yavugaga ko atari yabona ahandi yahawe, ko azajya azinduka ariko agaruke.

Ubuhamya bwari bwinshi bavuga ibigwi by’umushumba w’Imana wayikoreye.

Kubera urukundo n’abantu bamuganaga ari benshi, umugore w’umupfurero yabyariye iwe amaze kubyara avuga ko adashobora kurya ibishyimbo, babyuka saa 8 zijoro bamubagira inkoko barayiteka ararya n’abandi benshi bagiye bamugana akabitaho.

Rév. Pasteur Mugaju Cyubahiro Zarothie ni mwene  Ruterera Yohana na Ngorore Minani yitabye Imana asoma Bibilya amaze koga mu gitondo, saa mbiri za mugitondo, arabonda yitaba Imana atarwaye azize urupfu rutunguranye. Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Basanda Ns Oswald

To Top