Uburezi

Mineduc yashyize ahagaragara ingengabihe y’amashuri 2021-2022

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’Imyuga n’ubumenyingiro bagomba gutangira umwaka w’amashuri wa 2021-2022 ku wa 11 Ukwakira 2021, naho ibizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bikazakorwa Nyakanga 2022.

Ibyo byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku wa 2 Nzeri 2021, iyo ngengabihe yashyizwe hanze gahunda y’uko amasomo azatangwa n’igihe ibizamini bya Leta bizakorerwa mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022.

Nk’uko iyo ngengabihe ibigaragaza, igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 11 Ukwakira 2021 gisozwe tariki ya 24 Ukuboza 2021 ni ukuvuga ko ibiruhuko by’igihembwe cya mbere bizatangira ku wa 25 Ukuboza kugeza ku wa 9 Mutarama 2022.

Igihembwe cya kabiri biteganyijwe ko kizatangira ku wa 10 Mutama 2022 nk’uko iyo ngengabihe ibigaragaza, ni mu gihe kizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022. Gahunda y’ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021-2022 ni kuva ku wa 1 Mata kugeza 17 Mata 2022.

Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 18 Mata 2022 kikageza ku wa 17 Nyakanga 2022 umwaka utaha.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibizamini bya Leta umwaka w’amashuri wa 2021-2022 bizakorerwaho, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganyijwe gukorwa kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2022 naho ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro bigakorwa guhera ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

Iyo ngengabihe y’umwaka utaha w’amashuri 2021-2022, isohowe mu gihe abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza kugeza mu mwaka wa kane bakomeje amasomo yabo kugirango barangize gahunda y’amasomo y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 2020-2021 yadindijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ababyeyi bagaragaje amarangamutima ko bishimiye gahunda yatanzwe na Mineduc ko bagiye noneho kwitegura neza kugira ngo abana bazabashe kujya ku ishuri bafite ibikoresho nubwo iki gihe bigoye bitewe n’ingaruka zatewe na Covid-19.

Basanda Ns Oswald

To Top