Kugira ngo ibigo by’ubukerarugendo bigire umurongo uhamye bikoreraho, bitange serivisi inoze, hashyizweho itegeko ribigenga, ryatowe mu mwaka wa 2014, risohoka mu Igazeti ya Leta n° 40 yo ku wa 03/10/2016.
Imvaho Nshya yagiye ibagezaho iby’ingenzi bikubiye muri ririya tegeko birimo ibireba amahoteri, amacumbi n’ibigo by’ubukerarugendo, ubu irabagezaho inzira zikurikizwa mu guha amahoteri inyenyeri.
Inyenyeri zitangwa
Nsabimana Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi n’amabwiriza ajyanye n’ibigo by’ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), yasobanuye ko inyenyeri zihabwa amacumbi n’amahoteri.
Itegeko riteganya ko amacumbi yose cyangwa ibigo by’amacumbi bigomba gushyirwa mu byiciro bitandukanye, ibyujuje ibisabwa bigabwa inyenyeri.
Mu gutanga inyenyeri hagenderwa ku mabwiriza mpuzamahanga, ariko buri gihugu kiba cyaragiye kiyahuza n’ amategeko yacyo.
Nsabimana avuga ko inyenyeri zihera kuri 1 kugeza kuri 5, gusa hari ibihugu bimwe bigeza kuri 7.
Inyenyeri 1 ni yo yo ku rwego rwo hasi, na ho 5 ni izo ku rwego rwo hejuru, gusa nanone mu bihugu bimwe usanga hari ibigo by’amacumbi bitagira ikiciro bibarizwamo bitewe n’uko bitaragira ubushobozi butuma bibona inyenyeri 1.
Yakomeje asobanura ko itegeko rikurikizwa mu Rwanda ari na ryo rikoreshwa mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ( EAC).
Yagize ati: “N’iyo hari ibyo duhindura cyane cyane iby’inyenyeri, turaterana, tukabyumvikanaho, bigashyira mu itegeko rya buri gihugu. Tubikora tunagereranya n’uko ku Isi bikorwa, ariko hakaba utuntu duto tw’itandukaniro bitewe n’uko urwego rw’ubukungu bwa buri gihugu ruhagaze, ibijyanye n’imyigire, aho igihugu giherereye, n’ibindi kuko hari ibyo ushobora gusanga bihabwa agaciro cyane mu gihugu runaka mu kindi atari ko bimeze.”
Nsabimana yavuze ko uretse amacumbi n’amahoteri, bare na resitora na byo bihabwa inyenyeri nk’uko biteganywa mu itegeko, ariko mu Rwanda ntibiratangira gukorwa kuko hakiri ikibazo k’ibyangombwa (Licenses).
Ahenshi inzu zitangirwamo ziriya serivisi ariko zidafite ibyangombwa bizemerera gukorerwamo.
Ati “Usanga umuntu aba aryamye mu nzu agatekereza ngo ariko nshobora kuba mu gikoni hano nkahahindura akabari, haracyarimo ibyo bibazo ariko turimo gukorana n’Inzego z’ibanze, kugira ngo dukemure icyo kibazo k’ibyangombwa.”
Bimwe mu bishingirwaho mu gutanga inyenyeri
Nsabimana yasobanuye bishingirwaho mu gutanga inyenyeri ku mahoteri agira ati: “Mu gutanga inyenyeri hari ibintu bitandukanye bishingirwaho birenze kurebesha amaso; nta bwo ushobora guhagarara hariya ngo uvuge ngo iyi ndabona ari inyenyeri eshanu”. Bisaba gukoresha inyurabwenge n’itegeko.
Avuga ko abakora umurimo wo gutanga inyenyeri babanza guhabwa amahugurwa ku rwego rwa EAC.
Ati: “Abatanga inyenyeri bagomba kuba barahawe ayo mahugurwa. Ni amahugurwa y’ibyumweru umunani, umunsi ku wundi, barangiza bagakora ibizamini byanditse n’ibizamini ngiro (pratique) bagahabwa inyemezabumenyi (Certificat).”
Abahuguwe bajya gukorera mu bihugu byabo baturutsemo, gusa ngo harategurwa gahunda y’uko bajya bahinduranya ibihugu mu gihe haba habonetse ubushobozi ntibakorere mu bihugu bakomokamo.
Yakomeje avuga ko mu Rwanda abahuguwe bafite inyemezabumenyi yo ku rwego rwa EAC bamaze kugera kuri 42 baturuka mu bigo bitandukanye bikora ibifitanye isano n’ubukerarugendo, hari abava muri RDB, mu kigo k’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’Ubuzima kubera ko hazamo n’ibijyanye n’isuku, Urugaga rw’Abikorera n’amashuri makuru yigisha ubukerarugendo n’amahoteri. Akenshi baba ari abantu bafite ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye n’amahoteri. Mu batanga amahugurwa harimo Abanyarwanda ni 2.
Amanota atangwa hashingiwe ku byiciro 16
Ibyiciro 16 ni byo bishingirwaho mu gutanga amanota ku mahoteri cyangwa amacumbi. Buri kiciro kiba gifite amanota runaka ashobora kuba menshi cyangwa make bitewe n’akamaro gifite.
Nsabimana yatanze ingero agira ati: “Ushobora gusanga icyumba cya hoteri yo mu mugi gifite amanota menshi ugereranyije n’icya hoteri iri ku mazi kuko ho haba harebwa cyane ibintu byinshi bituma abantu bidagadura ugereranyije no mu mugi, ugasanga ho ibyo ni byo bifite amanota menhi ugeraranyije n’uko mu mugi bimeze.”
Muri biriya byiciro bigenzurwa harimo aho kwakirira abantu, ibikoni, aho abantu barira, aho banywera, ibyumba bararamo, ubwiherero, aho kogera, ibyumba by’inama, aho imodoka ziparika n’ibindi.
Abajya kugenzura kuri buri hoteri bagomba kuba nibura ari batatu; buri wese akagenda atanga amanota kuri buri kiciro, hakabaho kuyateranya agashyirwa ku mpuzandengo.
Uko amanota abarwa
Nsabimana yagaragaje uko hoteri zihabwa amanota azihesha inyenyeri, avuga ko kugeza ubu izo mu Mujyi wa Kigali zifite amanota ari hejuru ya 5700 ari na yo ari hejuru cyane (maximum) babariraho kugeza ubu, haba hateranyijwe aya biriya byiciro byose uko ari 16.
Agendeye kuri hoteri zo mu mugi, yavuze ko nibura kugira ngo hoteri igire inyenyeri 5, igomba kuba yabonye amanota 50% kuri buri kiciro, amanota yose bayateranya ikagira 80% (Ni ukuvuga 80% bya 5700).
Niba hari ikiciro hoteri yagizemo 42% hari n’ikindi yagizemo 98% bigatuma ibasha kuzuza 80%, cya kiciro yatsinzwemo ntiyuzuze 50% kiyisubiza inyuma ntibe ikigize inyenyeri 5.
Avuga ko hari abashobora kwibaza ngo kuki iyi hoteri yahawe inyenyeri 5 kandi itaruta iyahawe 4, barebera inyuma bakumva ko habayeho kwibeshya ariko hari ibintu byinshi biba byagendeweho
Yagize ati: “Ushobora kureba n’amaso ukavuga ngo iyi hoteri nayiha inyenyeri 4 kandi twe twarayihaye nka 2 kubera ko muri biriya byiciro hari aho yagiye ibona amanota make cyane cyangwa zeru, bene yo hari ikiciro batitayeho ngo cyuzuze ibisabwa.”
Ikindi kirebwa mbere na mbere ni uko biriya byiciro byose hoteri igomba kuba ibifite hataburamo na kimwe.
Yakomeje asobanura ko iyo hoteri igize 60% (igiteranyo cy’amanota yose) ishobora kugira inyenyeri 4, aha kandi igomba kuba yagize 40% kuri buri kiciro kandi yujuje biriya byose uko ari 16.
Iyo igize 50%, ikagira na 30% kuri buri kiciro kandi ibyiciro byose ibifite, ibona inyenyeri 3. Iyo habuzemo ikiciro kimwe ihita igwa ku nyenyeri ebyiri. Bigenda bimanuka bikagera ku nyenyeri 1.
Mu nkuru ziheruka, mwagejejweho ibiranga “Lodges”, “Motel” (Motel ni amahoteri ari ku mihanda miremire afasha abakora ingendo ndende batwaye imodoka bakaharuhukira, hafite parikingi zihagije. Ubundi nta Motel iba mu mugi Itabaye Hoteri yaba Guest House) n’itandukaniro riri hagati yazo n’amahoteri yo mu mugi, mu gutanga ziriya nyenyeri bishingirwaho.
Nsabimana Emmanuel Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi n’amabwiriza ajyanye n’ibigo by’ubukerarugendo muri RDB, yagize ati: “Ushobora gusanga hari icumbi (Apartment) rifite inyenyeri 4 ariko warigereranya na hoteri y’inyenyeri 4 ugasanga ntaho bihuriye, ariko riba ryagenzuwe ku rwego rw’amacumbi.”
Aributsa abafite ibigo by’ubukerarugendo kwitabira gusaba ibyangombwa kuko ubwitabire bukiri hasi nyuma y’imyaka itatu ishize hasohotse ririya tegeko rigenga ibigo by’ubukerarugendo. Aranabibutsa kwita ku isuku kuko ari ingenzi mu mitangire myiza ya serivisi.