Ku bufatanye bw’abayobozi b’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda n’umuryango utagengwa na Leta AMEGERWA, basuye abakobwa babyariye iwabo, batuye mu Kagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, bamwe muri bo bafashwe ku ngufu, baterwa inda zitateguwe, kuri ubu bakaba bugarijwe n’ubukene bwo gutunga abana babyaye na bo ubwabo, kuko inzozi bari bafite zitaragerwaho.
Umuhoza Jeannette utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro Umurenge wa Ndera, yabwiye itangazamakuru ko yafashwe ku ngufu n’umusirikari witwa Muhoza Jean de Dieu amubyarira umwana ariko yanga kumuha ibitunga uwo mwana, avuga nanone ko yamuteye ubwandu bwa HIV/Sida.
Yagize ati ‘‘naramubwiye nti, nta wundi nigeze ndyamana na we usibye uwo musirikari wenyine, yanteye inda, antera n’ubwandu bwa gakoko gatera sida, baradupimye n’umwana basanga we ari muzima, kuri ubu yarantaye, ndamutelepfona kugira ngo ampe indezo y’umwana ntagire icyo amarira, ndasaba ubutabera n’ubuvugizi’’.
Yakomeje avuga ko uwo mugabo wamufashe ku ngufu, ntabwo amuha isukari ko ndetse n’inzu abamo bayimusohoramo kubera kubura ubwinshyu.
Kimwe na Kamugisha Zinia wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera, we yavuze ko yatewe inda akigifite munsi y’imyaka 18, kuri ubu akaba afite umwana w’umwaka 1 n’amezi 9, ahamya ko umusore wamuteye inda yamubereye imfura, yemera umwana, amufashiriza umwana n’umubyeyi we umwe asigaranye.
Urayeneza Consolée Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro, yavuze ko usibye abo bakobwa 23 batewe inda zitateguwe bitabiriye ibyo biganiro, ko hari n’abandi 10 batabonetse, avuga ko muri ako kagari abakobwa batewe inda zitateganyijwe muri rusange ari 33, avuga ko ubuyobozi bakora ibishoboka ngo abo bakobwa basubire mu ishuri no kubafasha mu mibereho.
Peace Hirary Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abagore b’ibitangazamakuru WMOC ahamya ko usibye muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abangamvu, ko bazakomeza uru rugamba,yabwiye abo bakobwa kudacika intege, ahubwo bagakomeza guharanira kugera ku inzozi zabo.
Yagize ati ‘‘Abo bakobwa batubwiye ko bugarijwe n’ubukene bukabije, twabakanguriye ko bakoresha amaboko yabo, ko batagomba gutakaza inzozi zabo bari bafite, ko zitagomba guhagarikwa n’ibibazo bahuye na byo’’.
Harerimana Fréderic, umwe mu bayobozi ba AMEGERWA, yavuze ko ibyo biganiro byabaye imbarutso yo gukangurira abo bakobwa b’abangamvu batewe inda zitateguwe, guharanira uburenganzira bwabo bo ubwabo n’abana babo, imibereho yabo ko igomba gutera imbere.
Yagize ati ‘‘abana bafite uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere nubwo umwe muri abo babyeyi ataboneka, umubyeyi umwe uhari agomba kwandikisha uwo mwana wavutse muri ubwo buryo, akabona uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko y’u Rwanda’’. Harerimana akangurira abagabo kwamagana abagabo batera abakobwa inda zitateguwe ahubwo bakaba ‘‘abagabo ku isonga’’.
Ibyo biganiro byatanzwe ku bufatanye ry’Ishyirahamwe ry’abagore 17 b’abanyamakuru WMOC (Women Media Owners for Change) na AMEGERWA (Action of Men Engage for Gender Equality in Rwanda), uwo muryango ukaba ukangurira abagabo gufata iya mbere kuba ku isonga gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abangamvu, kugira ngo u Rwanda ruzabe intangarugero ruzira ihohoterwa.
WMOC na AMEGERWA, batanze inkunga yo gufasha abo bakobwa bafashwe ku ngufu aho bahawe ifu y’igikoma, cotex, isukari mu rwego rwo kwigira, babashishariza kutagwa mu bishuko ahubwo bakamenya kuvuga ‘‘Oya’’ ku muntu wese washaka kubashuka agamije kubatesha agaciro hato ngo batazagera ku nzozi zabo.
Tubibutse ko ako Kagari ka Masoro gaturaniye inganda, aho uhasanga urujya n’uruza rw’abantu baturuka hirya no hino mu gihugu baza gushakisha akazi ni aho gucumbika mu gihe bategereje igisubizo.
Basanda Ns Oswald