Amakuru

Kwibuka28: Abanyarwanda barasabwa kwitonda mu gihe cyo gukoresha ikirango cyo kwibuka

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonezagihugu (MINUBUMWE), yatangaje uburyo Abanyarwanda bagomba kwitondera gukoresha ibirango byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ko ikirango gikoreshwa mu gihe cyo kwibuka, kigizwe n’ikibatsi cy’umuriro gifite ibara risa n’ivu mu ibara ry’umweru.

Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonezagihugu.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonezagihugu (MINUBUMWE), yatangiye gutegura no kumenyesha abaturage uburyo bagomba kuzitwara mu gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho buri  kiremwamuntu kigomba kuzirikana no guha agaciro abacu bazize uko basaga nta kindi gishingiweho.

Abaturage kuri twitter bati ‘‘Abanyarwanda turashimira cyane, MINUBUMWE mu gutegura buri kimwe ngo kwibuka28 bizakorwe mu buryo buha agaciro gakwiriye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994’’.

Insanganyamatsiko igira iti ‘‘Ibiranga ingengabitekerezo ya Jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kuyirwanya’’.

Bati ‘‘Kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni urugamba Abanyarwanda tugomba guhora twiteguye kurwana, kuko tuzi agaciro k’amahoro n’imiyoborere myiza’’.

Ikiganiro n’itangazamakuru, Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonezagihugu, yagaragaje urutonde rwa politiki y’igihugu kuva 1994 yo kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo no guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ikirango gikoreshwa mu gihe cyo kwibuka, kigizwe n’ikibatsi cy’umuriro gifite ibara risa n’ivu mu ibara ry’umweru.

Basanda Ns Oswald 

To Top