Ubuzima

Kigali:Abaturage baribaza Guma mu rugo ko itazakomeza

Basanda Ns Oswald

 Abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali basabwe kuguma mu rugo uhereye ku wa 19 Mutarama 2021, uwo ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021, iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Icyo cyemezo kikaba kigomba kuzamara iminsi 15, hanyuma indi nama ikazagena niba ikuweho cyangwa yakomeza, icyo abaturage bahurizaho ni uko icyo gihe gishobora kuzongerwa bitewe n’imibare y’abandura Covid-19 ikomeza kwiyongera.

Guma mu rugo ibaye ku ncuro ya kabiri aho iya mbere yigeze kuba uhereye mu kwezi kwa Mata kugeza Gicurasi 2020, imara iminsi 45, icyo gihe ntabwo byari byoroheye abaturage mu gihugu hose, byageze ubwo abaturage bagiye bahabwa ifunguro ririmo kaunga n’ibishyimbo.

Imibare y’abandura icyorezo cya Coronavirus kigenda cyiyongera umunsi ku wundi cyane mu Mujyi wa Kigali.

Nanone, Guma mu rugo yashyizwe mu Mujyi wa Kigali ku munsi ukurikira umunsi w’inama y’abaminisitiri ku wa 19 Mutarama 2021, abantu ntabwo borohewe na Guma mu rugo nubwo ari ngombwa mu rwego rwo guhashya icyo cyorezo, gikomeje guhitana abantu batari bake buri munsi.

Icyo abaturage bakomeje kwibaza ni ukuntu bashobora kongera kongezwa iminsi ya Guma mu rugo, icyo bayiriramo, uburyo bw’ingendo, kuba mu rugo, kuko usanga abenshi bavuga ko bazaba bamaze kurambirwa, bitewe no guhora biruka bashaka ubuzima hirya no hino.

Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali arasaba abaturage kwihanganira Guma mu rugo, kuko ni yo nzira yo guhashya icyorezo cya Covid-19.

Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, kuri gahunda ya Guma mu rugo yabwiye abaturage gukomeza kwihangana nubwo bitoronshye ariko kugira ngo iki cyorezo bazagitsinde aho guheranwa na cyo.

Yagize ati ‘‘Turi mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo, ndabasabye ntitubyinubire, twumve ko ari bwo buryo bushobora gutuma icyorezo kidakwirakwira no mu bandi bataracyandura’’.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bamwe batangiye guhabwa ibiryo barimo abakora ubuyede, ubufundi, abakora mu binamba, abakarani, abamotari, abanyonzi n’abandi usanga barya ari uko bakoze uwo munsi.

Imfashanyo bahabwa harimo ibishyimbo, umuceri, urugo ruhabwa ibiryo bitewe n’ingano y’abantu barutiriye, kandi ibyo biryo bikajyanwa n’abakorerabushake n’abatwara isibo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Abaturage barahabwa ifunguro ribatunga muri iki gihe cya Guma mu rugo.

Karamuzi Godfrey Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yabwiye itangazamakuru ko ba Mutwarasibo ari bo bari kugeza ibiribwa mu ingo z’abaturage kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya coronavirus.

Yakomeje avuga ko babitwara mu Akagari hanyuma ba Mutwarasibo bakajya kubihafatira ari na bo babishyikiriza ababigenewe.

Abaturage bahabwa ibiribwa bizabafasha muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ntabwo ari ibiribwa gusa bitangwa mu gihe cya Guma mu rugo ahubwo hari n’igikorwa cyo gupima abaturage ubwandu bwa Covid-19, hasuzumwa abantu uko bahagaze ku bijyanye n’icyo cyorezo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (rbc) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, cyatangiye gupima abaturage uhereye ku wa 23 Mutarama 2021, hakazajya hapimwa byibura abantu 125 muri buri Akagali mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

Abaturage bagomba gupimwa ni bafite imyaka iri hejuri y’imyaka 70 y’amavuko, abafite indwara zitandukanye nka Diabete, umuvuduko w’amaraso, indwara y’umwijima, impyiko, abafite virusi itera Sida, abahuye n’abanduye Covid-19.

Umuturage iyo atekanye mu rugo afite ibyo bafungura bigabanya ”stress”.

Intero ni imwe igira iti ‘‘Ntabe ari njye cyangwa wowe wandura cyangwa wanduza Covid-19’’.

Ku wa 24 Mutarama 2021 mu bipimo byapimwe ku cyorezo cya Coronavirus, Kigali habonetse abanduye 246, Gatsibo 13, Rulindo 11, Kirehe 9, Gakenke 8, Karongi 6, Musanze 6, Nyagatare 5, Ruhango 5, Rubavu 4, Huye 3, Muhanga 3, Gicumbi 2, Kamonyi 1, Nyamasheke 1, Nyanza 1, Rwamagana 1.

Imibare y’abandura Coronavirus Covid-19, izagabanuka bitewe n’imyumvire n’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.

Ni mu gihe ku wa  23 Mutarama 2021, Kigali habonetse abanduye 72, Ruhango 62, Gicumbi 18, Rwamagana 10, Kirehe 10, Karongi 7, Kamonyi 7, Ngoma 5, Nyagatare 4, Nyamasheke 3, Rubavu 3, Nyamagabe 2 na Gisagara 1.

Naho ku wa 22 Mutarama 2021 muri Kigali hari abanduye 116, Gatsibo 57, Rwamagana 18, Muhanga 17, Nyanza 16, Musanze 14, Ngoma 7, Karongi 7, Nyagatare 5, Rulindo 5, Gicumbi 3, Kamonyi 2, Nyamagabe 2, Rubavu 2 na Gisagara 2.

Abaganga bamanutse begera abaturage mu bigo nderabuzima bitewe ni uko batakibona uburyo bw’ingendo rusange mu modoka.

Minisitiri y’Ubuzima ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, bashyizeho gahunda yo korohereza abaturage bagana ibyo bitaro, bitewe ni uko nta modoka zigitwara abantu mu buryo bwa rusange ko abaganga bagiye kujya begera abaturage.

Ati ‘‘Buramenyesha ababigana ko mu rwego rwo kuborohereza kugira ngo badakora ingendo ndende mu gihe cya Guma mu rugo, bizajya byohereza umuganga gukorera mu bigo nderabuzima’’.

Guhashya icyorezo bisaba gukurikiza amabwiriza uko yakabaye.

Abaturage rero barasabwa gukomeza kwirinda icyorezo cya coronavirus muri iki gihe cya Guma mu rugo, hirindwa intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba kenshi amazi n’isabune cyangwa sanitayiza, kwambara agapfukamunwa uhereye ku kanwa n’amazuru kandi neza, siporo igakorerwa mu rugo no kutarenga imbibi z’umudugudu, kugira ngo icyorezo kiranduke burundu mu Rwanda.

Abaturage bakomeje kwibaza niba mu gihe Guma mu rugo yiyongereye bazabona ibiryo bihagije abaturage mu Mujyi wa Kigali.

 

 

To Top