Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru, basobanurirwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali mu cyerekezo 2050, ko umuturage mbere yo kubaka agomba kubanza kumenya aho agiye gushyira igikorwa, yajya abanza gusobanukirwa imiterere n’icyagenewe ubwo butaka.
Rushingabigwi Jean Bosco Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yabwiye abanyamakuru kujya bakora inkuru zicukumbuye ku bijyanye n’uburyo ubutaka bugomba gucungwa, aho umuturage agomba guhora ku isonga, kumurinda guhora asiragira mu imanza z’ubutaka n’uburyo bakwirinda ruswa mu inzego z’ibanze.
Umuyobozi mu Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyobore RGB, yavuze ko bitewe n’agaciro karemereye k’ubutaka, ko imiyoborere myiza ari ngombwa ku bafite aho bahuriye n’itangwa rya servise z’ubutaka.
Dr Mpabwanamaguru Merard Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, yavuze ko umuturage ari uburenganzira bwe kumenya amakuru acukumbuye ku bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, agaragaza uburyo iminsi yagiye igabanywa mu mitangire ya servise z’ibyangombwa by’ubutaka, kubaka, gusana n’ibindi byangombwa bikenerwa n’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati ‘‘mu gihe cyo gukoresha ubutaka, ugomba kubisabira uburenganzira no kubuhabwa, ukamenya kubucungira umutekano, ukiteza imbere, ushobora kubwamburwa mu gihe utabukoresheje neza’’. Ubutaka mu Mujyi wa Kigali, hari ahagenewe inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ibindi.
Abaturage bakanguriwe kwirinda abashobora kubashuka bagamije indoke, kuko uruhushya rwo kuvugurura, kubaka uruzitiro, igipangu n’ibindi byangombwa 16, ko amafaranga yatangwaga yakuweho, igihe byatwaraga cyo kubihabwa byagiye bigabanywa.
Solange Muhirwa Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ry’Umujyi wa Kigali, yavuze ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ari igisubizo ku mikoreshereze y’ubutaka, kuko hari ahagenewe inganda, ubucuruzi, ibikorwa remezo, uburyo ubutaka bukoreshwa icyo bwagenewe, ko mu gihe umuntu adafite icyangombwa ubutaka butaba ari ubwe.
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ry’Umujyi wa Kigali ahamya ko politiki y’imyubakire, iyo ubutaka,imikoreshereze y’ubutaka, ko ari iterambere ry’ubukungu ko iyo gahunda yamaze kunozwa, abaturage bashishikarizwa kubaka bagana hejuru (étage), kuko na bo bateganyijwe guhabwa ibyangombwa, kuko abantu biyongera ariko ubutaka bwo butiyongera.
Abanyamakuru basabwe kwigisha abaturage binyuze mu bitangazamakuru bakorera, ko umuturage agomba gusobanukirwa ibijyanye n’izungura nubwo bitakiri itegeko, ko mu gihe umubyeyi umwe ashobora kuba atagihari abana be basizwe bafite uburenganzira ku mutungo w’umwe mu babyeyi umwe atakiriho ungana na 25%, aho usanga umwe mu babyeyi wasigaye ashobora kuwikubira wenyine n’uwo yashakanye bundi bushya.
Abaturage basabwe kumenya ko umuntu ashatse gukora ibiro iwe mu inzu, mu gihe yaba afite abakozi bake nka 5, yabimenyesha inzego z’ibanze bakamuha uruhushya, aho kuvuga ngo ajye gukodesha ahantu hamuhenze.
Abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kuborohereza ingendo, hari gahunda yo kuzubaka amazu yo kubamo, kugira ngo bakorere hafi yabo, mu rwego rwo kubagabanyiriza ingendo.
Amazu y’abantu baciriritse, na yo azubakwa ajyanye n’amikoro ya buri wese ndetse n’ibikorwa remezo birateganyijwe mu rwego rw’ibidukikije, aho Umujyi wa Kigali uzaba usa neza, ukeye, hirindwa gutura mu manegeka ashobora gushyira abantu mu kaga n’abo yahitana.
Basanda Ns Oswald