Kandama Jeanne na Basanda Oswald
Umugore ufite imyaka 34 y’amavuka utuye mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, ahamya ko afite igishoro cy’ibihumbi icumi (10, 000 frws) gusa, kugira ngo abashe kubeshaho umuryango we, mu gihe cya Covid-19, avuga ko amafaranga yamushyizeho, nubwo na mbere yakoreraga mu muhanda ariko byahumiye ku mirari ko nta gishoro afite cyo kubeshaho umuryango we.
Ntakirutimana Jeannine yagize ati ‘‘ni njyewe wirwanaho akazi k’umugabo ntako, mbere nakoreraga mu muhanda, ubu umugiraneza yadukuye mu muhanda, adushyira mu isambu ye, mfite abana 2, mbasha kubabonera ikibatunga, ndasaba abagiraneza ko badutera inkunga, umutahe ukiyongera, nubwo batwubakira agasoko ariko nta gishoro ni hahandi twasubira mu muhanda, kuko nta gishoro dufite’’.
N’agahinda kenshi n’amarira, yavuze ko Imana izagenda igabanura iki cyorezo, kugira ngo abantu bongere basubire ku murongo, mu gihe cya Covid-19 nta gukora twari dufite, akazi kari karahaze, no gucururiza ku muhanda byari byarahagaze, yavuze ko gukora biruta kwirirwa mu rugo, kuko bwira abana bakabasha kubona icyo barya.
Ahamya ko abana be 2 abasha kubabonera icyo abagaburira, arasaba ko Leta ko babafasha bakabasha guhangana n’ingaruka za Covid-19, yavuze ko babashakira aho bakorera hagutse, kandi bakabasha gutunga imiryango yabo, yavuze ko babasha kubona inkunga n’ibikorwa byabo byakwaguka.
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije DDEA (Deputy District Executive Administrator) w’Akarere ka Gasabo, yabwiye umunyamakuru wa millecollinesinfos.com, ko abafite ikibazo cyo kutabona igishoro kandi bahuye n’ingaruka za Covid-19, bakwegera imirenge bakomokamo hanyuma bagaterwa inkunga bafatanyije n’imwe mu miryango itagengwa na Leta ndetse n’indi miryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, bityo bakabasha kwiteza imbere.