Ibidukikije

Kigali: Inama yateguwe kwiga ku byanya bikomye muri Afurika yasubitswe

Hasubitswe inama yateguwe kwiga ku byanya bikomye APAC  ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije , Ihuriro mpuzamahanga mu kwita ku mutungo kamere UICN (Union Internationale pour la Conservation de la Nature), AWF, yari iteganyijwe kuba ku wa 17- 12 Werurwe 2022, iyo nama ikazasubukurwa ku wa 18-23 Nyakanga 2022 i Kigali.

Ni inama ikomeje gutegurwa na Leta y’u Rwanda binyuze muri  Ministeri y’ibidukikije ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga AWF na IUCN.

Iyo nama igamije kubungabunga kwiga ku byanya bikomye ku mugabane w’Afurika,  ikaba ishyirwa mu bikorwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamwuga b’Abanyafurika bashinzwe Itumanaho mu kubungabunga umutungo kamere, APAC (Association de professionnelles africaines de la communication)

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa ishishikajwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nama yo kurengera ibyanya bikomye by’Afurika, ikaziga uburyo umutungo kamere warushaho kubungabungwa n’iterambere rihamye mu rusobe rw’ibinyabuzima muri uwo mugabane.

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no kuzakira intumwa zizaba ziturutse hirya no hino muri Nyakanga, kuko  bizatuma iteganyabikorwa rishobora kubamo impinduka mu kurinda umugabane w’Afurika.

Yagize ati ‘‘u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa intego mu bijyanye n’imyiteguro y’iyo inama ya mbere ya UICN, gusigasira ibyanya bikomye by’Afurika, iyo nama izabera i Kigali, dusaba ko izo ntumwa zakomeza kwiyandikisha, kuko turi mu myiteguro’’.

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya ahamya ko abazayitabira ko u Rwanda rwashyizeho ingamba ko Afurika ikwiriye kugira ahazaza heza, hashingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije bitonshye.

Tubibutse ko, iyo inama izaba ari ubwa mbere izaba iteranyije abayobozi, abaturage n’amatsinda nyafurika ku rwego rw’uwo mugabane, bazasesengura, baganire ku kamaro ko kubungabunga ibyanya bikomye mu rwego rwo gusigasira ibinyabuzima harimo inyamaswa nk’impongo, imparage, ingagi, n’izindi usanga zigenda zicika, zikongera kugaruka muri Afurika.

Urusobe rw’ibinyabuzima n’ibitari ibinyabuzima, birimo amafi, inyamaswa, ibimera byifashishwa mu bikorwa n’imibereho ya muntu, ituma agera ku iterambere rirambye ni yo izaba ari intego y’iyo inama mu kubungabunga umutungo mu muco n’imigenzo y’Afurika.

Iyo myiteguro ikaba ikomeje kwakira abiyandikisha kugera ku wa 31 Werurwe 2022, ubunyamabanga bw’iyo inama busaba ababikenera gukomeza kwiyandikishwa.

Ubuyobozi bwa Komisiyo ku rwego rw’isi mu kurinda ikirere mu muryango  wa UICN, Komisiyo mpuzamahanga yo kurengera ikirere CMAP, gahunda ya UICN izaba ari umuyoboro wa mbere w’impuguke mu kurinda no kwiga ku byanya bikomye ugahora uyunguruye, udashobora guteza ikibazo ku mubagane w’isi n’abantu bawutuyemo.

UICN uyobowe bitewe na porogarame mpuzamahanga wo kubungabunga kwiga ku byanya bikomye. Komisiyo mpuzamahanga yo kurengera ikirere CMAP, ikora ikanafasha guverinoma n’abandi bashinzwe gutegura mu gusigasira kwiga ku byanya bikomye, bigakorwa mu inzego zitandukanye, hatangwa inama n’uburyo buboneye ku bafata ibyemezo.

Ibyo bifasha mu guhanga ubushobozi n’abashoramari mu kubungabunga ibyanya bikomye, harimo kwegeranya urusobe mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ingutu.

Umuryango mpuzamahanga utagengwa na Leta AWF (African Wildlife Foundation) ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibitari ibinyabuzima muri Afurika, washyizeho urutonde rw’ibikorwa uhereye Ukwakira 2021 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 uvutse.

Uwo muryango watangijwe ku mugaragaro mu 1961 ugamije guhuza ibikenewe mu kwita kuri Afurika, AWF, ikaba ifite intego nyafurika imwe, guhuza ubumenyi n’ubuyobozi muri Politiki, kwerekana inyungu mu kubungabunga kwiga ku byanya bikomye, mu rwego rwo kwizeza kubaho ku rusobe rw’ibinyabuzima harimo n’ubutaka budatuwe n’abantu.

Uusanga harimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye ku mugabane w’Afurika, iyo gahunda ikorwa buri myaka 30.

AWF (African Wildlife Foundation) ni inkingi ya mwamba mu kwita no kubungabunga urusobe n’ubutaka budatuwe, kuko ni kimwe mu ingenzi muri Afurika ivuguruye igana mu iterambere.

UICN (Union Internationale pour la Conservation de la Nature) wavutse mu 1948,  ukorana n’ibihugu 170, imiryango itagengwa na Leta mpuzamahanga na sosiyete sivile.

Iyo nama APAC izaba ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, UICN, WCPA na AWF ikazabera i Kigali mu Rwanda.

Basanda Ns Oswald

To Top