Amakuru

Kigali: Abanyamakuru 6 bahembewe inkuru z’ubuzima bahize abandi

Ikigo cy’Abanyamakuru Barwanya Sida mu Rwanda (ABASIRWA) cyahembye abanyamakuru batandatu (6) batangaza inkuru z’ubuzima, abo ni abakora kuri Radiyo na TV kimwe n’abanyamakuru bandika (online).

Hagabimana Eugene Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) wigisha itangazamakuru watanze ibihembo ku banyamakuru bahize abandi, mu nkuru zatanzwe n’ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda yashimye intambwe imaze guterwa n’abanyamakuru mu kunoza inkuru, z’ubuzima bihabanye n’ibihe byashize.

Bimwe mu bihembo byatanzwe harimo ‘‘tablette’’, ‘‘recorder’’ ndetse na mudasobwa (laptop) abanyamakuru bahawe ibyo bihembo bishimiye ko bagiye kubibyazamo umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Abanyamakuru bahembwe ni Nikuze Nkusi Diane wahembwe ‘‘tablette’’ na ‘‘recorder’’, akaba yarahize abandi banyamakuru mu kwandika inkuru ndende (futures story, documentary).

Iyaremye Yves w’ikinyamakuru Ijambo yahize abandi mu inkuru y’amakuru (News reporting) ahabwa igihembo cya ‘‘tablette’’ na ‘‘recorder’’.

Hakiziyaremye Jean Paul ukorera Igihe.com yahize abandi mu kwandika inkuru zijyanye n’inkuru zicukumbuye (investigative story) na we ahabwa ‘‘tablette’’ na ‘‘recorder’’.

Emma Marie Umurerwa ufite ikinyamakuru IribaNews, yahize bagenzi be batanze inkuru mu cyiciro cy’inkuru z’ibiganiro (interview) ahembwa ‘‘tablette’’ na ‘‘recorder’’.

Kamanzi Lucien umunyamakuru wo kuri Radio Izuba na TV, yahize abandi batanze inkuru zo gushyushya inkuru (talk show) ahabwa igihembo cya ‘‘tablette’’ na ‘‘recorder’’.

Nshimyumukiza Bernard wo kuri Radio Salus yahembwe mudasobwa na ‘‘recorder’’ akaba yaranditse anoza inkuru ijyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA, iyo nkuru ikaba yarahize izindi.

Abanyamakuru bahawe igihe cyo gutanga inkuru uhereye ku wa 13-23 Kamena 2024, izo nkuru zatanzwe zigomba kuba zitangaza mu kurwanya icyorezo cya VIH/Sida, kuringaniza urubyaro, kurwanya ihohoterwa.

Izo nkuru zakagombye kuba zaranditswe uhereye ku wa 1/12/2023-1/06/2024, abanyamakuru bagombye gutanga inkuru itarenze 1 muri buri cyiciro.

Hagabimana Eugene Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) yasabye ubuyobozi bwa ABASIRWA ko bitewe n’ubwitabire bwo gutanga inkuru kandi ari benshi, ko ibihembo bigomba kongerwa hagashakwa hirya no hino ahava ubushozi, kugira ngo abafite inkuru nziza bahembwe.

Bahati Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abanyamakuru Barwanya Sida mu Rwanda (ABASIRWA) yashimiye itsinda ry’Inzobere bafashije gusesengura inkuru zatanzwe n’abanyamakuru batangaje inkuru zijyanye no kwamagana ubwandu bushya bwa VIH/Sida, avuga ko habaye guhitamo inkuru zujuje ibisabwa kurusha izindi, kuko amategeko abiteganya.

Icyo gikorwa cyakomatanyijwe n’ikindi abanyamakuru bari bakubutsemo mu Intara zitandukanye, aho bari bigabanyijemo itsinda 4, aho bamwe bari mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyaruguru kimwe n’Amajyepfo, bakaba baragiye gutara inkuru zijyanye n’ubuzima mu kurwanya Icyorezo cya VIH/Sida.

Itsinda ryatoranyijwe mu guhitamo inkuru zahize izindi hari Hagabimana Eugene Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Fulgence Kamali Umuyobozi muri RBC, Ingabire Grace Perezidante w’Abasirwa, Aisha Rutayisire Umuyobozi wa Radio Voice of Africa.

Basanda Ns Oswald

To Top