Ibidukikije

Kamonyi: Bakeneye umuhanda ubafasha mu buhahirane

Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagali ka Nteko Umudugudu wa Ntasi, abahatuye baravuga ko bakeneye umuhanda ubahuza n’uturere baturanye turimo Akarere ka Nyarugenge n’Akarere ka Bugesera, aho bavuga ko bamaze igihe kirekire cyane bawusaba ndetse aho ugomba kunyura hamaze gupimwa kera ariko imirimo yo kuwubaka bakaba barategereje ko itangira bagaheba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo busaba abatuye uwo murenge kwihangana mu gihe hategerejwe gushaka ubushobozi bwo kuwubaka. Abagaragaza icyo kibazo cy’iyubakwa ry’umuhanda w’Akarere ka Kamonyi n’Uturere twa Bugesera na Nyarugenge, ni abo mu Mudugudu wa Ntasi, mu Kagali ka Nteko, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko icyo kibazo cyo kuba uwo muhanda udakoze, bibatera imbogamizi mu migenderanire hagati y’Akarere ka Kamonyi n’utwo turere.

Bati “twijejwe ko tugiye gukorerwa umuhanda turategereza amaso yaheze mu kirere, baraje baranapima aho uzanyuzwa ariko na n’ubu nta kindi ikorwa turabona kiwereka ko uzakorwa, kandi uri mu yari kuzajya idufasha mu buhahirane hagati y’utu turere duturanye”.

Ku ruhande rw’umubuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, avuga ko iki kibazo cy’umuhanda wa Mugina-Nyarugenge na Rugobagoba ko ubushobozi nibuboneka uzubakwa.

Uwo muhanda abo baturage basaba ugomba guturuka Mageragere  mu Karere ka Nyarugenge ukagera muri uyu murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi ukongera ugakomeza ukabahuza n’Akarere ka Bugesera.

Ubuyobozi n’ubwo buvuga ko usibye kuba bwarawukoreye ubuvugizi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo, bwanatangiye kuwukora mu buryo bwa VUP, kugira ngo ube wifashishwa n’abatuye ibice bya Mugina mu mihahire n’umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera.

Eric Habimana

To Top