Mu gihe bamwe mu batuye Akagari ka Ruyanza mu Murenge wa Nyarubaka Akarere ka Kamonyi, basaba ubuyobozi bw’ako karere kubagezaho amazi meza, kuko bakoresha ayo bagombye gusaba umugiraneza wayazanye ngo amufashe mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, na yo bakayabona babanje gukora urugendo rutari ruto, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burabizeza ko icyo kibazo kiri gushakirwa igisubizo kirambye.
Bati “ amazi dukoresha ubu ni ayo umugiraneza wayizaniye ngo ajye ayakoresha mu bikorwa bye bya buri munsi witwa kereti, hari ayo twahoranye ariko tuza kuyoberwa impamvu bayafunze tutakiyabona, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha kubona amazi meza kandi hafi, kuko nariya dukoresha ashobora kuyatwima tukangara”.
Tuyizere Thadée Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi aravuga ko yihanganisha abo baturage, ariko akanongeraho ko igisubizo ku kibazo cy’amazi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi harimo n’Umurenge wa Nyarubaka aba baturage babarizwamo, kiri gushakirwa igisubizo hifashishije imiyoboro minini y’amazi iri muri ako karere.
Ati “ikibazo cy’abo baturage turakizi kandi ntabwo ari ikibazo kiri muri Nyarubaka gusa, kuko hari n’indi mirenge itandukanye itaragerwamo amazi, gusa turi kuvugana n’abafatanyabikorwa kugira ngo turebe uko twashakira umuti urambye icyo kibazo”.
Abo baturage nyuma y’uko amazi bari bafite aje gupfa bikaba bimaze igihe kitari gito batarongera kugezwaho amazi meza, bavuga ko amazi bakoresha bayasaba umugiraneza wayakoze kugira ngo amufashe mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi.
Leta iteganya ko kugeza mu mwaka wa 2024, abaturage bose bazaba bagejejweho n’amazi meza ku kigero cya 100%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, butangaza ko abatuye aka karere bagerwaho n’amazi meza bari ku gipimo cya 78.2%, ibintu bisaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo uwo muhigo ako karere kazabashe kuwugeraho uko bikwiye.
Eric Habimana