Imyidagaduro

Imyidagaduro: Nkwihoreze Jane uzwi mu muziki nka (N. Byiza) arasaba abahanzikazi kujya bafasha bagenzi babo bakizamuka

Nkwihoreze Jane umaze kumenyekana mu muziki nka N Byiza ni umuhanzikazi ukizamuka, aho kugeza ubu amaze gusohora ibihangano bigera kuri 12, birimo ibifite amashusho 2, ibyo yakoranye n’abandi bahanzi 2, harimo niyo yakoranye n’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Mariya Yohana bise Intwari yatubohoye.

Aravuga ko hakiri imbogamizi kubahanzikazi bifuza kwinjira mu muziki nyarwanda zirimo no kuba abenshi baba bawukunze ariko ntabushobozi bafite, n’abagerageje kuwinjiramo bagahuriramo n’imbogamizi zo kutabona aba bafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo, ariho ahera asaba abamaze kuwinjiramo bakamenyekana kujya bafasha abakizamuka.

Avuga ko amaze igihe kingana n’imyaka 4 mu muziki nyarwanda

Aganira n’ikinyamakuru Millecollinesinfos.com N Byiza yavuze ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, aho ubu amaze kugira ibihangano 12 birimo 2 by’amashusho ibindi bikaba nta mashusho bifite, ikindi ngo ni uko yanagerageje kwegera abandi bagafatanya, nk’aho hari iyo yakoranye na Mariya Yohana bayita Intwari Yatubohoye.

Yavuze ko yinjiye mu muziki kubera ko yumvaga awukunze ariko nta bushobozi bwo kuwukora yari afite yaba ku ruhande rw’amafaranga ndetse no ku ruhande rwo kumenya aho agomba gushyira ibihangano yabaga yasohoye, ari byo avuga ko nk’umukobwa iyo ugiye mu muziki uhuriramo n’imbogamizi nyinshi zirimo abakubeshya ku gufasha nyamara bashaka ku kurya amafaranga basanga ntayo ufite bakaguta, abifuza ko mwaryamana kugira ngo bagufashe nubwo ngo we bitigeze bimubaho ariko yumva abakobwa bagiye bahitamo kuwuvamo kuko bahuye ni cyo kibazo.

Ati “uyu muziki bisaba kuwukunda no kwiyemeza, duhuriramo na byinshi bitugora, birimo ubushobozi buke, ibi rero bigatuma rwa rukundo ukunda umuziki rushobora gutuma ugwa mu mutego utabizi, ikindi ni uko uba uri mushya mu gakino ntumenye kata (amayeri) yako nuko gakorwa, byakagiye biba byiza rero niba dushaka ko music femine itera imbere ko abamaze kumenyekana ko bajya basubira inyuma bagafasha naba bandi bakizamuka”.

Uwo muhanzi kandi aherutse gusohora indirimbo yise Urukundo Ngufitiye, akaba ari indirimbo yakozwe na Beat Killer umenyerewe mu muziki nyarwanda ivuga kubakundana aho avuga mo ko abantu bagakwiye kwimakaza urukundo aho kwimakaza kumvikana guke by’umwihariko kubakundana yaba abagabo n’abagore, ndetse n’abitegura ku rushinga ngo akaba ari indirimbo yabahimbiye yumva ko yafasha abantu gukunda na bya nyabyo, aho arimo kwitegura no kuyikorera amashusho akaba azayashyira hanze mu minsi mike.

 

Eric Habimana

 

To Top