Ubuzima

Impamvu zituma umuntu adashobora kwambara agapfukamunwa- RBC

Adelphine UWONKUNDA

 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda(RBC), kivuga ko nta muntu wagakwiye kugaragaza impamvu zituma atambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ahubwo ko  izo mpamvu zikwiye kwemezwa na muganga gusa, nyuma yo kumukorera isuzuma akagaragaza ko koko kukambara byamugiraho ingaruka.

 

Ibyo bije nyuma yaho usanga hari bamwe mu baturage, bagenda bafatwa hirya no hino, kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwambara cyangwa bambaye nabi agapfukamunwa, nk’imwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho abafatwa bagaragaza ko babiterwa n’impamvu zinyuranye; zirimo izo kudahumeka neza, kubera uburwayi cyagwa  kutakambara igihe bageze ahantu hazamuka cyane n’izindi.

agapfukamunwa

Hari impamvu zishobora gutuma umuntu atambara agapfukamunwa

Julien Mahoro Niyingabira Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukorana n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko abantu bagaragaza impamvu zituma batambara agapfukamunwa, zirimo n’izo uburwayi ibyo bigenwa na muganga, nyuma yo kumukorera isuzuma, akagaragaza ko koko kukambara byamugiraho ingaruka.

 

Ati “Ibindi bishobora kuba byajyana n’uburwayi, ko ari byo bituma umuntu atambara agapfukamunwa, ibyo bigenwa n’abaganga. Umuganga niwe wenyine ushobora kukubwira ati, uburwayi bwawe nkurikije uko mbona buhagaze, niwe wajya inama akavuga ati, uzirinde kwambara agapfukamunwa cyangwa uzirinde kwambara agapfukamunwa igihe kirekire. Icyo gihe abo ngabo nabo bagakoresha uburyo bundi bwo kwirinda, birinda kujya ahantu hatuma bahura n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 mu buryo bworoshye”.

 

Niyingabira, akomeze avuga ko iryo suzuma rikorwa n’umuntu ubifitiye ubushobozi, kandi yamaze gukora isuzuma ry’uwo muntu, akamenya uko ubuzima bwe buhagaze, akamenya n’ingaruka ashobora kugira igihe yaba akoresheje agapfukamunwa.

 

Mu bindi bibazo bikigaragara bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 hirya no hino, harimo kutubahiriza amasaha yo gutaha, abafungura utubare bitemewe  kuri bamwe n’ibindi.

To Top