Imyidagaduro

Ibuka uburinzi bw’Imana uyu mwaka ushize bigutere kuyishima

 

Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’intoki zawe.  Nkuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira inyota, nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa. Zaburi 143:5-6

Ese wari uzi ko ukwiye kwibuka urukundo Imana yagukunze? ukibuka aho Imana yagukuye kuko umuntu utibuka aba ari umupfapfa. Ukwibuka n’ikintu cyiza cyane ugatekereza ibyo Imana yagukoreye, kuko bituma utibagirwa Imana kandi biguha kunesha urugamba.

Kwibuka imirimo y’Imana, kwibuka agakiza twahawe, bituma tutiyandurisha iby’isi kuko byose bizahita ariko uwumvira ijambo ry’Imana azagumaho iteka ryose. Ijambo ry’Imana ryo ntabwo rizashira kuko ni ryo ritubatura rikadukura mu mwijima rikatumurikira inzira.

Niyo mpamvu dukwiye kwibuka aho twavuye: tugomba kwibuka ukuntu Imana yaturinze hanyuma tugashima imirimo Uwiteka yakoze.

Imana izabane nawe mu mwaka wa 2021 mu buryo budasanzwe

Matayo 2:1-12

Umwami wavutse ari hehe  muri njye ko twabonye  Inyenyeri ye turi Iburasirazuba, tukaba tujye  kumuramya

Abanyabwenge:

Bavuye Iburasirazuba bayoborwa n’inyenyeri bageze kwa Herode Irazima. Herode yaranzwe n’ibi bikurikira:Kwica Umugore we, kwica abana be,  kwica nyirabukwe, gukora Jenoside y’abana, kurangwa n’umutima  wuburyarya soma Matayo 2:8

Bakihava ya nyenyeri yongera kubayobora, baranezerwa cyane, Matayo 2:10

Iyo nyenyeri: 1. Umwami w’amahoro, 2. Umuhuza w’ijuru n’isi,  3. Umucunguzi w’abari mu isi,4. Imana ikomeye, 5. Igitangaza, 6.Ubuhanuzi bwa Yesaya 9:5

Abanyabwenge :

Matayo 2:11

Bageze mu nzu bahambura amaturo

#: Izahabu:  byerekana ko  havutse  Umwami  w’Abami, Ibyahishuwe 19:16

#: Icyome: Umutambyi uruta abatambyi bose Abaheburayo 5:6

#: Ishangi: Umuhanuzi  aho ubuhanuzi  bwose bwuzuriye.

Reka twibaze ibi bibazo

1: Uwo mwami Yesu Kristo ni iki  mutegerejeho?

2: Uwo mwami wavutse (wavutse)  ari hehe  muri njye , hari abamutegeje  ku mafunguro, ku myenda, mu kwishimisha no kwinezeza, ku buryo butandukanye.

3: Abashyitsi watumiye   muri yi minsi mikuru ya Noheli

Reba ko abashitsi watumiye  batatuma Yesu  abura umwanya muri wowe.

Ndabifuriza Noheli nziza itarangwamo Herode. Imana ni yo gushimirwa imirimo itangaje idukorera.

Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye.

Zaburi 126:3

Bigutere Gushima Imana

Ese wari uzi ko kuva kera hose gushima ari umuco w’Abanyarwanda, uretse no gushima Imana, Umuvandimwe wagize neza nawe arashimirwa, akagabirwa ndetse akagirwa inshuti, mu muco w’Abakristo natwe ni Ngombwa ko tuzirikana ndetse tugashima Imana ku mirimo itandukanye idukorera.

Gukora kw’Imana kuragutse cyane kuva uyu mwaka utangira ukageza kuri iyi taliki ya nyuma ya 2020, Imana yagiye idukorera ibikomeye.

Ibuka Igihe twamaze turi mu rugo nta gukora ariko ntitwishwe n’inzara, ibyo bigutere gushima, wibuke impanuka warokotse zose bigutere gushima Imana. Dukwiye kubaho mu buzima bushima Imana, kuko tubayeho mu bitangaza byayo.

Uyu munsi ufate umwanya ishimire Imana ibyo yagukoreye muri 2020, uyiragize kuzabana nawe muri 2021.

To Top