Umuco

Ibikoresho gakondo inzira y’ubumwe n’ubusabane

Mu Rwanda rwo hambere, bagiraga ibitaramo by’ingeri eshanu, bikaba isoko y’akayunguruzo k’umutima-mutindi, umwe wa kinyamaswa, hakimakazwa umutimamana n’umutimanama mu Banyarwanda.

Ibitaramo byakorwaga mu Rwanda rwo hambere, byarimo ibitaramo by’umuryango, Ibitaramo by’uburere mboneragihugu, Ibitaramo nyizihizangoma, ibitaramo by’imihigo n’ibitaramo by’umuganura.

Buri gitaramo cyabaga gifite abagomba kukitabira n’ibikoresho by’umuziki bigomba kwizihiza ibyo birori. Hakaba ibikoresho byakoraga mu bitaramo by’ibwami n’ibyakoreshwaga mu bitaramo byo muri rubanda.

Ibihe birahita, ibindi bikaza, ariko ibyiza byabaye mu bihe byahise ntibishobora kwibagirana. Umuziki ni intwaro ikomeye yabayeho kuva muntu yagera ku isi, ikamufasha mu byishimo no mu kababaro.

Abanyarwanda nabo bagiraga umuziki ubafasha kwizihirwa, bakagira ibikoresho byabo bwite bakoreshaga bacuranga ngo uwo muziki urusheho kubanogera.

Ibikoresho by’umuziki byo mu Rwanda rwo hambere, byari bigabanyijemo ingeri eshatu bitewe n’uko bikoreshwa kugira ngo bitange umuriri nyizihizagitaramo.

Ibikoresho by’Inyamirya: Ni ibikoresho bifite uburyo bakomaho imbarutso, bukarema imirya inyuranye kandi yirangira, ari nayo isimburana mu kwizihiza indirimbo.

Ibikoresho by’ubuhuha: Ni ibikoresho bakoreshaga mu muziki gakondo, ariko bigatanga umwirangiro ari uko bahushyemo,
Ibikoresho by’inkomangano: Ni ibikoresho byakoreshwagwa mu muziki nyarwanda, bigatanga umwirangiro, ari uko babikomyeho n’ikiganza, igititi cyangwa se ikirenge.

Izo ngeri z’ibikoresho by’umuziki nyarwanda, byabiciye bigacika zari zigizwe n’ibicurangisho bitandukanye. Muri byo hari nka:

Urusengo: Urusengo, ni kimwe mu bikoresho by’umuziki gakondo by’inyabuhuha. Kubera umuriri ntagereranywa bifite, byatumye ruba kimwe mu bikoresho mpuzamuriri by’ibwami. Gihanga aruha isumbwe rikomeye, ruba rumwe mu birango by’u Rwanda nk’ikirango cy’amahoro n’ubusabane. Urusengo rwo rugira imirya y’ishakwe, inyahura n’igihumurizo. Urusengo rwarangaga ingoma y’u Rwanda, mu bihe bya Gihanga, nirwo bitaga ‘Nyamilinga’.

Inanga: Inanga ni igikoresho cy’umuziki cya kera na kare, cyo mu bwoko bw’ibinyamirya, ni kimwe mu byahanganywe n’u Rwanda. Nk’uko yabaga mu buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda, ni nako n’ibwami bayikeneraga, mu bitaramo byaberaga ibwami. Inanga igira imirya irenga yitwa “imiyuki”n’inihira yitwa “imihumurizo”cyangwa se ibihumurizo.

Umurya w’inanga, ni kimwe mu byizihizaga ibitaramo bya kera, bigakesha ijoro, na n’ubu kandi, inanga ni igikoresho kitajya kiva ku gihe, aho mu bitaramo ndangamuco ariyo iba ku ruhembe rw’imbere mu kuranga u Rwanda.

Editorial

 

To Top