Umuco

Abana bagomba kwigishwa gucunda amata no kuyabuganiza

Abana bakunze kwifashishwa mu gihe cyo kwizihiza ibirori bitandukanye, bashimisha ababyeyi babo, kuko ari impano Imana itanga, icyo gihe abana bishimira kumenya ibikoresho byifashishwaga n’abantu ba kera n’akamaro kabyo bigatuma baguka mu mutwe bagatekereza.

Abana bagaburirwa ibiryo n’amata mu buryo bwa gakondo, mu rwego rwo kubereka ubusabane n’imibereho byarangaga Abanyarwanda ba kera.

Abana berekwa ibikoresho byifashishwaga mu gucunda amata no kuyabuganiza, urusyo n’ingasire bakoreshaga bategura ifu yo kwarikamo umutsima w’amasaka bita Rukacarara, inkono batekagamo, ibibindi bavomeshaga bakanaterekamo inzoga, n’igisoro babugurizagaho bataramye.

Umusaza Karambizi Alexandre, ushinzwe imikino gakondo mu Rwanda, atangaza ko iminsi mikuru cyane mu gihe cy’umuganura ari umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda ibikoresho by’umuco nyarwanda mu rwego rwo kuwushyigikira no kurutoza umuco nyarwanda.

Yagize, ati “byabaye ngombwa ko twereka urubyiruko n’abana bato ibikoresho gakondo biranga umuco nyarwanda, kugira ngo mu gihe tuzaba tutakiriho urubyiruko narwo ruzakomere ku muco kuko igihugu kitagira umuco kiba kitari igihugu”.

Abana bishimira ubusabane no gusangira, bakaba bahamya ko mu muganura hari ubumenyi bwinshi bawungukiramo. Munyana Albertine ufite imyaka 13, ati “Ibyiza nabonye ni uko twasangiye ibigori ndetse n’umutsima w’amasaka ntabwo nari nziko uribwa”.

Uyu mwana kimwe na bagenzi be, basobanuriwe inyito z’ikinyarwanda kiboneye ku mata n’imirimo yakorwaga mu gihe cyo hambere, maze basaba ko abashinzwe uburezi n’ababyeyi bajya babibigisha.

Editorial

To Top