Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yabeshyuje isinywa ryo guhagarika intambara ya M23 na FARDC

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ku wa  08 Nyakanga 2022 yabeshyuje amakuru avuga ko hasinywe amasezerano y’imishyikirano agamije guhagarika intambara hagati ya M23 na FARDC.

Ayo makuru yashingiye ku kuba aba Perezida 3 bagize u Rwanda, Kongo Kinshasa n’uwa Angola barahuriye muri iki gihugu bitewe n’intambara iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Dr Vincent Biruta yagize ati ‘‘nta masezerano y’ubwumvikane cyangwa yo guhagarika intambara yigeze asinywa, biyobya rubanda bigamije guca intege intego yo kugera mu mahoro no mu karere’’.

Perezida Paul Kagame, Felix Tchisekedi na João Laurenco baherutse guhurira muri Angola baganira uburyo ibyo umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda wahagarikwa, aho Guverinoma ya Kongo Kinshasa igomba gushyikirana no kuganira n’imitwe yitwaje intwaro harimo no kubahiriza amasezerano ya Nairobi.

Igihe imishyikirano yaberaga i Luanda muri Angola, imirwano yarakomeje hagati ya M23 na FARDC,  imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Nyabusoro mu birometero 5 n’ikigo cya Gisirikari cya Rumangabo, iki kigo cyigeze kubamo imirwano ikomeye hagati y’izo mpande zombi.

Amakuru yakomeje kuvugwa ni uko mu gitondo cyo ku wa 08 Nyakanga 2022, imirwano yongeye mu gace bita Rusenge. Ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa nyuma yo kuganira hagati y’aba Perezida 3, batangaje ko mu inama y’i Luanda, yanzuye ko M23 igomba kuva mu birindiro byayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gitondo cyo ku wa 08 Nyakanga 2022, yavuguruje ayo makuru yakwirakwijwe hirya no hino ko u Rwanda na DRC basinyanye amasezerano yo guhagarika intambara muri Kongo Kinshasa.

FARDC na M23 ikomeje guhangana mu mirwano ikomeye, iherutse gutangaza ko udashobora kuva mu birindiro byawo, kuko udashobora kongera kuva muri Kongo ngo wongere usubire mu buhungiro.

Mu itangazo yatambukije kuri Twitter ye, Dr Biruta yavuze ko iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bitatu, yagaragaje inzira zikwiye zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’impande zirebwa n’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inama y’abakuru b’ibihugu 3 yabereye i Luanda muri Angola ku wa 06 Nyakanga 2022, basezeranye ko bagiye gusubukura umubano hagati y’u Rwanda na Kongo Kinshasa

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, bwavugaga kandi ko iyi nama yanzuye ko M23 ihagarika intambara vuba na bwandu,  ikava mu birindiro irimo nta yandi mananiza.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku muvugizi wayo ahakana ayo makuru ko ari ibinyoma.

 

Ubwanditsi

To Top