Umuco

Gushyingura umubiri wa Dr. Prof. Kigabo Thomas biri hafi

Amakuru dukesha abagize umuryango wa Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas watabarutse ku wa 15 Mutarama 2021, byamaze kumenyekana ko umubiri we uzashyingurwa ku wa 26 Mutarama 2021, kuko byemejwe na mukuru we Irakiza Rweribamba Isaac.

Kuba iyi minsi yaragiye yigizwayo byatewe n’impamvu y’uko umugore we yari akiri mu akato ariko mu gihe cyo gushyingura azaba yamaze kukavamo, kugira ngo na we aherekeze bwa nyuma umutware we.

Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas, yarwaye yumva ari ibicurane bisanzwe ariko nyuma yo gukomeza kuremba yajyanywe byihutirwa mu bitaro byo muri Kenya i Nairobi, ari na ho yahise yitaba Imana.

Inshuti n’abavandimwe bashenguwe bikomeye n’urupfu rwe, kuko yari afitiye igihugu akamaro n’indi migabane y’isi muri rusange, bitewe n’amashuri yari yarize, atabarutse yari umuyobozi ushinzwe ubukungu muri banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Umubiri wa Dr. Prof. Kigabo wazanywe mu Rwanda uvanwa muri Kenya ku wa 19 Mutarama 2021, kuri ubu ukaba uri mu buruhukiro mu Mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko azasezererwa bwa nyuma ku wa 26 Mutarama 2021.

Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas yavutse ku wa 02 Ukuboza 1963 asize abana 4 n’umugore, yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko, akaba yaravukiye muri Repubulika Iharanira Demokarisi ya Kongo (RDC).

Amashuri yize yari afite impamyabumenyi y’ikirenga y’urwego rwa Dogitora mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Lyon 2 mu Bufaransa, mbere yo gukorera Banki Nkuru y’u Rwanda uhereye mu 2007, yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi Mukuru (Recteur) muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye nka Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), Kaminuza ya Jomo Kenyatta, yabaye Umwarimu ku mugabane w’Uburayi n’ahandi henshi hatandukanye, dore ko yarafite ubuhanga mu bijyanye n’ubukungu na Politiki y’icunga ifaranga, yari impuguke mu bijyanye n’ubushakashatsi.

Yagiye afasha abanyeshuri benshi batandukanye barangiza ibyiciro bitandukanye kugeza ku rwego rwa Dogitora haba mu Rwanda no ku mugabane w’Uburaya.

Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas yagize uruhare mu Ivugabutumwa muri Kaminuza zitandukanye haba kuri ULK, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR) mu Itorero rya ADEPR ari naho yabarizwaga yari umukiristu w’umwizerwa, kuko byemezwa n’abo basenganaga.

Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas, yari umwe mu abahanga mu mibare, ubukungu, politiki y’ifaranga, igihugu kikaba kibuze umuntu w’umuhanga w’ingirakamaro.

 

Imana ikwakire kandi iguhe iruhuko ridashira, abawe ntabwo bazakwibagirwa.

To Top