Uburezi

Gisozi: Abanyeshuri ba FHA baremeye bagenzi babo 81 ibikoresho by’ishuri

Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya ‘‘Fruits of Hope Academy’’, ikigo cy’igenga giherereye mu Umurenge wa Gisozi Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Kagara, ku wa 10 Werurwe 2022 cyaremeye bagenzi babo b’ishuri ribanza rya GS Gisozi II na cyo giherereye muri uwo murenge.

Abo banyeshuri bahaye bagenzi babo amakayi n’amakaramu n’ibikoresho by’isuku ku banyeshuri 81 batishoboye batoranyijwe, ni igikorwa bise icyo urukundo no kwimakaza indangagaciro yo kwigira, aho buri munyeshuri yagiye ahabwa amakayi 6 ya paji 200 n’amakaramu 4, igikorwa cyashimishije abanyeshuri b’impande zombi hamwe n’abayobozi bari bitabiriye icyo gikorwa.

Abo ni abana bahagarariye abandi ba FHA batanze iyo nkunga kuri bagenzi babo.

Kabagema  Joseph Brayiti, Umuyobozi w’ishuri ‘‘Fruits of Hope Academy’’, yavuze ko icyo gitekerezo abo bana bagikomora ku cyitegererezo bakura ku bayobozi bakuru b’igihugu, kuko ahora akangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kwigira badategereje inkunga z’amahanga, ibyo rero ntabwo bireba inzego z’ubuyobozi cyangwa se abakuru gusa, ‘‘ni umuco tugomba gutoza abana bacu, ku buryo buri mwaka iryo ishuri ryashyizeho icyumweru cyahariwe icyo kwigira’’.

Ati ‘‘mu ndangagaciro abo bana tubatoza kugira urukundo, kwiha agaciro, tukabatoza kandi kuzamuka bafite indangagaciro z’igihugu cyacu no kuba bakwishakamo ibisubizo’’.

Abo banyeshuri bakoze icyo gikorwa mu rwego rwo kwizigama, kuko ku ishuri batozwa indangagaciro za Gikristu, ku buryo buri ku wa kanne wa buri cyumweru abana bahura bakiga Ijambo ry’Imana, noneho bakizigama, bagira agasundu ku bwizigame, bakazagira igikorwa bakora nyuma y’umwaka muri cya cyumweru cyo kwigira.

Iyo gahunda bavuga ko bayitangiye 2019 ariko hajya kuzamo ikibazo cya coronavirus Covid-19, bituma uwo mwaka batabikora, n’umwaka wa 2020 ndetse n’umwaka wa 2021, ariko bakaba babikoze muri uyu mwaka wa 2022, kuko ni gikorwa abana ubwabo bitekerereje.

Abo bana babikoze bashingiye ku bandi banyeshuri bagiye babona bata ishuri, bituma bumva hari icyo bakora, kuko abataga ishuri babiterwa n’ibikoresho baba babuze, kandi muri bo bafite uburyo bashobora kwishakamo ibisubizo.

Umuyoboziwa Hope Academy yavuze ko bazajya babikora buri mwaka, bitari aho gusa ko bazajya bagera no ku bindi bigo by’amashuri. Ibikoresho uyu munsi batanze bingana n’amafaranga y’u Rwanda 285 300 Frws.

Abana bahawe amakayi n’amakaramu bo mu Ikigo cya GS Gisozi II bishimiye inkuga y’abagenzi babo.

Mukangemanyi Mamiye, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri Gisozi II, yavuze ko icyo  gikorwa cyo kuremera abana bacyakiriye neza, ‘‘ni gikorwa cy’urukundo, kigaragaza abantu bakunda Imana no gukundana’’,  abana bari bafite ikibazo cy’ibikoresho by’ishuri, kuba babonye abaterankunga bavuga ko babyishimiye.

Ati ‘‘Icyo iyo nkunga igiye gukemura ni byinshi, abana baziga noneho bafite ibikoresho, mu gihe umwarimu ashobora kwigisha umunyeshuri adafite aho yandika, atabona ikaramu yo kwandikisha, urumva ko umubyeyi w’uwo mwana umutima we uraruhuka, ndetse n’umwarimu, kuko aba afite ikibazo mu gihe nta bikoresho by’ishuri afite ntabwo yagera ku intego z’ishuri’’.

Mukangemanyi Mamiye, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri Gisozi II.

Ishuri rya Gisozi ya II ryatangiye 2001, gifite abanyeshuri ibihumbi 2 na Magana 349 naho abarimu ni 42, icyo kigo gifite amashuri abanza n’ayisumbuye, iryo shuri rifite ibyumba 21 mu mashuri abanza n’ibyumba 5 by’amashuri yisumbuye.

Uwo muyobozi w’ishuri ahamya ko hari n’abandi bana bakeneye ubufasha batagira iniforume, nta amakayi n’amakaramu, badashobora gutanga umusanzu w’ishuri, abana bagarutse ku ishuri bataga ishuri baragabanutse.

Ati ‘‘hari abandi bana 216 bagikeneye ubufasha, abana barya ku ishuri, ni uguhera mu mwaka wa kanne na bo mu myaka yisumbuye’’ mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri uhereye mu mwaka wa 1, 2, 3 bo biga ingunga imwe bagataha, hakaza abandi, bo ntibabona ifunguro ku ishuri, bitewe no kutagira aho gutekera na muvero naho abana bo mu mwaka wa 4, 5, 6 babona ifunguro ku ishuri nubwo hakiri bamwe badafite ubushobozi.

Ishuri rya Gisozi ya II, umwaka ushize batsindishije ku kigero cya 98% aho abanyeshuri 57 bahawe inzandiko zo gukomereza ku bigo biga babamo (bodingi).

Kabagema Joseph Brayiti, Umuyobozi w’ishuri ‘‘Fruits of Hope Academy’’.

Harerimana Jean Damascène Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Gisozi, yavuze ko icyo gikorwa cyabakoze ku mutima, aho umwana nyirizina agenda agatekereza, ko hari abana badafite amakayi n’amakaramu, bakiyemeza gufasha bagenzi babo, mu gihe hari n’abakuru badashobora kubitekereza cyane, ‘‘ni igikorwa twakiriye neza cyane’’.

Icyo gikorwa cyiza cyo gufasha abo bana, harimo abana b’inzererezi, mu bana bagiye bagarura bangana na 106 ku rwego rw’umurenge, bamwe nta bikoresho bafite, nta makayi nta makaramu, nta myenda y’ishuri, uyu munsi bagize amahirwe babonye abanyeshuri baje gufasha bamwe muri abo.

Uwo muyobozi yavuze ko ikigiye gukurikiraho ni uko bagize kubisangiza n’abandi bayobozi ku bindi bigo by’amashuri, kugira ngo na bo bagire uruhare mu gufasha abanyeshuri bavuye ku muhanda, kugira ngo badata ishuri, kuko ni bo Rwanda rw’ejo, ni bo bayobozi b’ejo hazaza.

Harerimana Jean Damascène Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Gisozi hamwe n’abayobozi b’amashuri.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Gisozi yavuze ko kuri ubu bashyizeho gahunda aho amashuri yigenga bamaze gukusanya amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 350, kugira ngo bazayagabanye ibigo bya Leta, kuko ni ho usanga abana bata ishuri kubera ko baturuka mu miryango ikennye.

Muri uwo murenge habarirwa amashuri 29  harimo aya Leta 5, kuko ari yo ari kugaragaramo ubukene,  mu gihe mu mashuri yigenga usanga nta bukene bwinshi burimo, kuko ariho haturuka abana bava mu miryango y’ababyeyi bishoboye.

Basanda Ns Oswald

To Top