Umuco

Gatsibo:Mutesi arasaba kurenganurwa kubera inkoni zamumugaje

Eric Habimana

Mutesi Afisa wo mu Mudugudu wa Bwunyu mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi Akarere ka Gatsibo, arashinja inzego z’ibanze n’izo ubugenzacyaha kumutererana nyuma yo gukubitwa n’umuturanyi we akamumugaza, uwo mugore uvuga ko aho kurenganurwa izo nzego zamusabye kumvikana n’uwamuhohoteye arasaba ubutabera.

Mutesi Afisa avuga ko ku wa 18  Nzeri 2020, yagiye kwishyuza umuturanyi we Bugingo Selemani igitoki cyo guteka yari yamaze kumwishyura amafaranga yacyo 1000fr, aho kukimuha cyangwa kumusubiza ayo amafaranga, akamwadukira akamukubita urushyi n’imigeri mu nda.

Ikibabaje cyane ni uko nyuma yo guhohoterwa na Bugingo Selemani, yashyikirije ikirego umukozi wa RIB ushinzwe kugenza ibyaha mu Murenge wabo wa Kiramuruzi, ariko aho yakagikurikiranye kugira ngo ahabwe ubutabera, ahubwo bikarangira amutegetse gusubira mu buyobozi bw’umudugudu wabo, kujya kwiyunga na Bugingo Selemani wamukubise.

Ati“ nari namuhaye amafaranga 1000 Rwf tuguze igitoki twumvikana ko ndibujye iwe nkagitora, ngezeyo atangira kuncisha hirya no hino, bigera naho ambwiye ngo ni njye umurimo umwenda, mbihakanye yahise anyadukira ankubita urushyi, n’imigeri, nagiye gutanga ikirego kuri RIB, ngezeyo umukozi wayo arambwira ngo ninsubire gutanga ikirego mu nzego zo hasi”.

Mu gihe Mutesi avuga ko yagejeje ikirego cye ku mukozi wa RIB akamutegeka kujya ku muyobozi bw’umudugudu ngo amwunge n’uwamuhohoteye, abaturanyi be babonye ibyabaye bavuga ko bitari bikwiye, bityo ko Mutesi akwiye guhabwa ubutabera.

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB (Rwanda Investigative Board) w’Agateganyo, avuga ko icyo kibazo ari gishya ku rwego avugira, ariko ko agiye kugikurikirana.

Ni mu gihe abaturanyi ba Mutesi kimwe na nyiri ubwite, bavuga ko kubera inkoni yakubiswe atakibasha kujya guhahira umuryango we, ugizwe na we ubwe, abana batanu ndetse n’umugabo we ufite uburwayi budakira.

 

 

 

To Top