Mu gihe Senateri Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’umuco yakoraga ihererekanyabubasha na ba Minisitiri Munyagaju Mimosa Aurore na Rose Mary Mbabazi bamusimbuye kuri izi nshingano, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco kwita kuri gahunda y’umuco mu mashuri.
Mu kugira inama ba Minisitiri bombi yabasabye gutekereza kuri Minisiteri y’Uburezi mu mikoranire. Ati “Minisiteri y’Uburezi buriya, ari muri siporo no mu muco, ni abantu bakomeye kuri Minisiteri zombi. Hari gahunda y’umuco mu mashuri. Iyi gahunda y’umuco mu mashuri muzayikomeze, ni gahunda nziza cyane.”
Yakomeje atanga urugero rw’ikigo cy’amashuri kiri mu Mujyi wa Kigali batoza abana umuco ndetse hakaba n’inzu ndangamuco ku buryo yasanze bikwiye ko abana bajya batozwa umuco bakiri bato kandi bikanaba byiza urwo rugero rw’icyo kigo rugeze mu bigo byose.
Mu gihe hariho Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) habayeho ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hatangizwa gahunda yo gutoza umuco mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Iyi gahunda yaje igamije gutoza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo mu mashuri mu rwego rwo kuwusigasira no kuwuteza imbere.
Mu itangizwa ry’iyi gahunda muri Nyakanga 2018, insanganyamatsiko yagiraga iti “Uburere n’ubupfura ku munyeshuri mu muco nyarwanda.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Munyakazi Isaac, na we yemeza ko iyi gahunda ari ngombwa mu mashuri kandi ari ingenzi kuko yaje gufasha gusigasira umuco nyarwanda mu bana bato no gusigasira ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda.
Agira ati “Iterambere ririmo kwihuta, turebye nabi ryazamira umuco mu bana bato. Tugomba gushyira mu mashuri gahunda zinyuranye zo kwigisha umuco nyarwanda kugira ngo abana bacu bawukurane kandi binabafashe gusigasira ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda.”
Gahunda yo gutoza umuco mu mashuri izashyiwa mu bikorwa na MINISPOR na MINEDUC ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo by’umwihariko izishinzwe imiyoborere n’umuryango (MINALOC na MIGEPROF) izishinzwe urubyiruko (MINIYOUTH), izishinzwe gutoza indangagaciro z’umuco nyarwanda no gusigasira umuco (NIC na RALC), imiryango ishingiye ku myemerere, itangazamakuru n’izindi
Imvaho Nshya yavuganye na Habineza Jean Baptiste, umwarimu mu mashuri abanza, ayitangariza ko kwigisha umuco mu mashuri bizaba bimeze nko kuzana Itorero mu mashuri. Agira ati “Gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri izamanura itorero mu mashuri, buri kigo k’ishuri kigire ikivugo cy’ubutore. Ibyo bizafasha abana gukurana umuco w’ubutore n’ubunyangamugayo.”