Umuryango w’ibihugu 54 bivuga icyongereza byibumbiye mu muryango wa Commonwealth mu inama ya CHOGM yabereye i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Kamena 2022, baganiriye ku nzitizi zikibangamira uburinganire hagati y’abakobwa n’abagore mu miryango yabo.
Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwongeye gushimangira uburyo bwo kugabanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu bihugu 54 bigize Commonwealth.
Ibyo byavuzwe ku wa 23 Kamena 2022 mu huriro ry’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), hashimangiwe kandi ijambo ngo ‘’Oya ntibizongere” bishimiye ko bagomba gukaza ingamba zo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Ingamba nshya ‘’Oya ntibizongere” biri mu rwego rwo kurandura ubusumbane bushingiye ku gitsina no guteza imbere uburinganire bitarenze mu 2030, bisaba ubufatanye bunoze hagati ya guverinoma, sosiyete sivile n’abikorera.
Urwo ruhurirane rw’ibyo bihugu n’imbaraga zishingiye mu guhangana n’ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, iyo gahunda yatangijwe bwa mbere mu 2019 , kuko hagiye hagaragara ubwiyongere bukabije bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo no mu mibonano mpuzabitsina ndetse no mu bihe bw’icyorezo cya Covid-19.
Kurangiza ihohoterwa
Ijambo nyamukuru ryatanzwe na Duchesse de Cornouailles, muri iyo nama harimo Umunyamabanga mukuru wungirije wa Loni Amina Mohammed; HE Madamu Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; HE Dr. Fatima Maada Bio, Madamu wa Perezida wa Siera Leone; Nyiricyubahiro Patricia Scotland QC.
Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth; HE Abdullah Shahid, Perezida w’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye; na Pamela Zaballa, Umuyobozi mukuru wa Fondasiyo “Oya ntibikongere”.
Itsinda ryayobowe n’umukinnyi w’amafirime ukomoka muri Ghana akaba n’umurwanashyaka witwa Joselyne Dumas, waganiriye ku ngingo zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa harimo n’ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n’akamaro ko kwinjiza abagabo n’abahungu kugira ngo babone igisubizo.
Muri iyo nama ya CHOGM22 haganiriwe kuri gahunda ya Commonwealth ku bijyanye n’ibyiciro by’ubukungu bya VAWG (Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa). Ku isi, umwe mu bagore batatu n’umwe mu bagabo batandatu bahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, mu mibonano mpuzabitsina mu buzima bwabo.
Ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’imibonano mpuzabitsina ryiyongereye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Ingaruka z’icyo cyorezo ku bagore n’abakobwa bafatiwe mu ngo zabo zigaragara mu mubare munini ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo ziyongereye kugera kuri 500% mu bihugu bya Commonwealth mu gihe cy’icyorezo.
Intego z’iterambere rirambye, cyane cyane intego ya 5 y’ikinyagihumbi ku buringanire no guha abagore n’abakobwa imbaraga, bikazagerwaho bitarenze 2030.
Imbaraga mu bumwe
Nyiri cyubahiro Royal (HRH) Duchess of Cornwall yagize ati ” Turakomeye mu bumwe bwacu, twe, abagore n’abagabo bo muri Commonwealth, duhagararanye n’abahohotewe, nubwo twagerageza kwihisha bucece, tuvuge hanze kugira ngo abandi bamenye ko atari bonyine, haba muri Afurika, Aziya, Uburayi, Pasifika na Karayibe n’Amerika.
Mu gukora ibyo, dufite amahirwe yo guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina twifashishije amategeko n’imikorere ivangura abagore aho buri wese agomba gufata inshingano zo kutarebera ahubwo zikaba inshingano za buri wese.
Ati: “dufite uruhare ku bagore n’abakobwa mu burezi, akazi no mu mibereho myiza y’abaturage kandi bigabanya ubukene, izo ni zimwe mu mpamvu zatumye ngira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu buzima bwanjye’’.
Umuyobozi mukuru, Pamella Zaballa, yavuze ku bikorwa bya ‘‘Oya ntibizongere’’ aho yagize ati “Impinduka z’umuco zirakenewe kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku buryo nta kigo cyangwa umuryango wonyine bidashobora ko watera imbere bihagije wonyine’’.
Dukeneye byihutirwa abayobozi gushora imari mu ngamba ndende zo gukumira no kwiyemeza gukorana nabo, bireba buri kigo cya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abikorera. ”
Niyo mpamvu ubunyamabanga bwa Commonwealth bwasabye ibihugu byose bigize Umuryango wa Commonwealth gufata “sisitemu yose” ukoresheje igitabo dutangiza uyu munsi.
Twese hamwe, dufite imbaraga rusange zo guhindura itandukaniro rirambye no kugera kuri SDG5 (Intego ya gatanu igamije cyane cyane guha imbaraga abakobwa n’abagore. Bivuga uburinganire bw’umugore n’umugabo bugamije guca burundu ivangura n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku isi.
Ubufatanye
Kuva mu 2019, Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwafatanije na Fondasiyo (Oya ntibikongere) bushiraho inzira zifatika zo gukemura ihohoterwa. Intego ya Commonwealth ni ugushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo kurushaho kugera ku ntego z’iterambere rirambye 2030, cyane cyane mu gukemura VAWG.
Ubufatanye bugamije gufasha ibihugu bigize uyu muryango kwandika amakuru nyayo ku ihohoterwa, gutanga imishinga y’ibanze, guhugura abayobozi b’abaturage, kwigisha ibisubizo by’abari aho, no gutanga ibikoresho by’umwana w’umukobwa ku buntu.
Basanda Ns Oswald