Abakobwa 27 bafite imyaka iri munsi ya 20 babyariwe iwabo bitewe n’ingaruka za Covid-19 mu myaka 2 n’igice ishize. Bahawe impamyabushobozi zibahesha gukora nyuma yaho bahuguwe kwigira, bigishwa umwuga wo gukora inzara n’imisatsi, bamwe muri bo nyuma yo kwimenyereza umwuga, bakaba bamaze kubona akazi, bakurikira ibindi byiciro 3 bahuguwe bivana mu businzi n’imyitwarire mibi.
Abo bakobwa batuye mu Mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, ku gicamunsi cy’ejo ku wa 27 Kamena 2022, bahawe n’ibikoresho byo gukora inzara n’ibyo gutunganya imisatsi, bizafasha kwikorera no kwiteza imbere. Mu buhamya bwuzuyemo amarira, bavuga aho bavuye hari hakomeye, kuri ubu bakaba baravuye mu ingeso mbi, barakizwa bakira Yesu Kristu nk’Umukiza n’Umwami w’ubuzima bwabo, bavuga ko batazongera gusubirayo iyo bavuye, kuko hari habi, kuri ubu bakaba bafite ishimwe, bareba ejo habo hazaza.
Mukarukundo Béatrice ufite imyaka 22 y’amavuko akaba afite umwana ufite imyaka 2 n’amezi 2, nyina umubyara witwa Mukahigiro Dorcella kubera impuhwe za kibyeyi, ntabwo yataye hanze umwana we nubwo yari amaze kubyara ahubwo yakiriye n’undi mukobwa wabyariye iwabo witwa Uwimpuhwe Diane ufite imyaka 19 y’amavuko akaba afite umwana ufite umwaka 1 n’ukwezi 1, wari wirukanwe n’umuturanyi, kubera ko yabyariwe iwabo, aramuzana iwe abarera ari babiri, bafite abana babiri, nubwo nta bushobozi yari afite buhagije.
Mukahigiro Dorcella yagize ati ‘‘Uwimpuhwe Diane yakoraga akazi ko mu rugo, ba shebuja babonye abyaye bahise bamwirukana, ndamufata, kuko atari afite aho kuba, abari bamufite barababaye, mubwira ko icyo nzarya na we ari cyo azarya, ndera umwana w’umwana wanjye n’uwe’’.
Nayituriki Sophie ufite imyaka 18 akaba yarabyaye afite imyaka 17 kimwe na Igitego Shalon bashimira aho Imana yabavanye, kuko hari habi cyane, ahamya ko babiretse, batazasubirayo, bashimira Nyirakinyana Chantal wabafashije bakava mu ingeso mbi akoresheje Ijambo r’Imana.
Bati ‘‘Ijuru ni iryacu, ntawe ugomba kuridutangamo, mbere ntitwari dukijijwe, ubu twarahindutse’’.
Nyirandayambaje Francine wakiriye Kristu Yesu agakizwa wize mu cyiciro cyabanje, yavuze ko yabyaye afite imyaka 18, kuri ubu akaba afite abana 4, yavuze ko yahoraga mu muhanda ko ingeso mbi yazikoreye aha mu Busanza, avuga ko yahoraga yasinze yagize ati ‘‘natewe inda ndi mu ishuri, nta papa nta mama, nahise mbona ko nta muntu unkunda, ntabwo nitaga ku mwana wanjye, ninyweraga n’urumogi nk’anarucuruza’’.
Ahamya ko kuva aho amaze kwigishwa kudoda n’imashini, afite ubuzima bwiza, ati ‘‘narabatijwe, ubu nkora umurimo w’Imana, ubu mfite imyaka 30, nanjye nsigaye nigisha abandi’’.
Nyirakinyana Chantal washakanye na Rév. Pasteur Rugazura Etienne, bakaba bafite Itorero Christ Gospel Fellowship Church (CGFCR) yavuze ko yagize umutwaro wo kubona abana bandagaye babyaye mu gihe cya Covid-19, abigisha Ijambo ry’Imana barahinduka, abigisha gukora inzara n’imisatsi mu gihe cy’amezi 6 hamwe no kwimenyereza umwuga, kuri ubu bakaba ari abakozi b’Imana muri urwo rusengero mu Busanza.
Nyirakinyana Chantal yavuze ko abo bana mubona si ko basaga, babyaye muri Covid-19, aho buri wese afite umwana hari abaje kwiga bafite abana b’ibyumweru 2 bize mu buryo bugoye, barihangana kugeza bashoje, uyu munsi bahawe impamyabushobozi.
Yagize ati ‘‘Aba b’abakobwa ni abahanga, 9 muri bo bahise babona akazi, aho Uwimpuhwe Diane wirukanywe aho yabyariye na we yahise abona akazi ahembwa ibihumbi birenga 50, ndashimira abagiye bamfasha kugera ku inzozi’’.
Nyirakinyana Chantal avuga ko abakobwa n’abagore bavuye mu ingeso mbi, barenga 100 bigishijwe Ijambo ry’Imana barahinduka, bigishwa kudoda, kuboha umusatsi n’inzara, gukora amaherena n’ibindi, bigishijwe mu byiciro 4, kuri ubu bakaba bibeshaho mu buzima busanzwe bihesha agaciro.
Umuhango wo guhabwa impamyabushobozi witabiriwe n’abandi bakozi b’Imana barimo Mariya Kamanzi Umuyobozi muri Peace Plan, Andrew Mukinisha Umuyobozi w’Itorero Christin Life Assembly, Umuyobozi Wungirije wa CGFCR Rugazura Etienne.
Umuvugabutumwa Samson Muriri n’abayobozi b’ibanze bitabiriye uwo muhango, bashimira abavuye mu ingeso mbi bakihesha agaciro, bashimira na Nyirakinyana Chantal umuhamagaro yagize wo kwita ku bakobwa n’abagore bandagaye batishoboye kugira ngo biteze imbere.
Basanda Ns Oswald