Amakuru

REMA: Hatangijwe umushinga ugamije kuvangura imyanda ibora n’itabora

Abayobozi b’imiryango yigenga n’abikorera ku giti cyabo bafite aho bahurira mu gukusanya imyanda n’imicungire yayo, bahuye n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kugira ngo babagaragarize itangizwa ry’umushinga ugamije kuvangura imyanda ibora n’itabora ko hari inkunga yatanzwe binyuze mu masezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono n’ibihugu bitandukanye mu kurengera abantu n’ibidukikije, gukumira imiti itemewe mu Rwanda n’imyanda igira ingaruka ku bimera n’abantu.

Ngarukiye Evariste, Umuyobozi w’itsinda rya BIDEC (Bureau des Initiatives Comities), ikora ifumbire y’imborera ikoresheje imashini, nyuma yo kubona ko imyanda yo mu rugo ari ikibazo, iyo myanda iyo bamaze kuyitunganya bifashishije iyo mashini bayigurisha ku bahinzi bashaka ifumbire mu mirima yabo, bityo bakabona umusaruro w’ibihingwa. Bakorera mu Turere twa Musanze na Rubavu.

Ati “Imashini ifite ubushobozi bwo gukora toni ziri hagati ya 20 na 40 ku munsi z’ifumbire ikoreshwa mu murima, bitewe n’ikirere”.

Léon Hakizamungu, impuguke mu kigo cy’ubuhinzi cy’u Rwanda (RAB), yavuze ko hari ubwoko 52 bw’imiti itemerewe gukoreshwa mu Rwanda, harimo 16 ikoreshwa mu nganda, 35 ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi. Umushinga uzafasha gukusanya iyo miti itemewe.

 “Inzuki ni imwe mu nkomoko ikwirakwiza uburozi bwica udukoko, niyo mpamvu mu gitondo n’igicamunsi ari bwo imiti yagombye guterwa mu bihingwa inzuki zikiri mu mutiba, kubera ko zitateguwe neza ubuki bushobora kwangizwa n’abantu, bikaba bisaba amahugurwa yimbitse “.

 Aba bayobozi basobanuriwe uburyo imyanda ishobora kwambukiranya imipaka, ijyanywa mu kindi gihugu bitewe n’uko hari igihugu gifite ubushobozi bwo gutunganya imyanda, bikaba bisaba ko hajyaho ubwumvikane bwambukiranya imipaka, kuko bitabaye ibyo, igihugu kitubahirije amasezerano gishobora guhanwa.

 Béatha Akimpaye, Umuyobozi muri REMA, ushinzwe kurengera ibidukikije, mu ijambo rye yavuze ko uwo mushinga uzatwara miliyoni 250 uzafasha kongera ubushobozi bw’inzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo, mu rwego rwo gucunga imyanda no kurengera ibidukikije.

 Mu masezerano 18 yashyizweho umukono n’u Rwanda, 4 ni ugucunga imyanda no kurandura merikire.

 Abaturage barashishikarizwa kujugunya imyanda yangirika kandi idashobora kwangirika aho imyanda ya pulasitike itunganyirizwa, ikongera gukoreshwa, ndetse n’ibikoresho bya mudasobwa bigezweho nka mudasobwa, firigo, amaradiyo na televiziyo byashaje bishyikirizwa ikigo cya Enviroserve kugira ngo kibinagure, icyo kigo gifite ubushobozi bwo gukoramo ibindi bikoresho. Kwirinda imiti ishobora kugira ingaruka ku bantu no ku bidukikije.

 Ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ririmo RRA, RICA (Ikigo gishinzwe ibiyobyabwenge n’ifumbire), Polisi. Abaturage barasabwa guhindura imyumvire ku micungire y’imyanda, harimo n’ubukangurambaga.

 Kubungabunga ibidukikije ni ikibazo cyagarutsweho, harimo n’u Rwanda, kuko ikibazo cya Ozone kimaze gukemuka. Béata yagize ati “Amasezerano y’amateka yatanze umusaruro, akayunguruzo k’izuba katangiye gukira, kandi ibihugu 137 bimaze kubisinyira.”

Uyu mushinga ugamije kongerera ubushobozi ibigo, gucunga imiti n’imyanda y’ibidukikije, inkomoko yabyo ni amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije, gucunga imyanda izafasha kugabanya imiti (uburozi) haba mu nganda, mu mashuri, mu bitaro, aho imyanda na imiti ikoreshwa mubuzima bwa buri munsi, gucunga iyo myanda, inyamaswa no kubungabunga urusobe rwibinyabuzima.

Basanda Ns Oswald

To Top