Urubyiruko ni kimwe mu byiciro usanga bakunze kubura akazi mu gihe bashoje amashuri yabo, hakiyongera n’urundi rubyiruko rwacikirije amashuri bitewe n’impamvu zitandukanye, bpr bank Rwanda Plc banki y’ubucuruzi, yatangije gahunda bise ‘‘igire’’, icyo igamije ni ugufasha urubyiruko kwihangira imirimo, bakiteza imbere.
George Odhiambo Umuyobozi Mukuru wa bpr bank Rwanda Plc, yavuze ko intego y’iyo gahunda ni ugushyigikira urubyiruko, binyuze mu kubafasha kwihangira imirimo.
Yagize ati “Abanyeshuri barangiza muri za kaminuza buri mwaka ni munini kuruta akazi kaboneka, atari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange’’. Ni yo mpamvu bashyize imbaraga muri gahunda zitandukanye nka ‘igire’ mu rwego rwo kurema ubumenyi burambye mu rubyiruko, kugira ngo biteze imbere mu mishinga itandukanye.
Uwo muhango wo gutangiza ku mugaragaro wabaye ku wa 24 Gicurasi 2022, ku Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Kigali.
Iyo gahunda ngarukamwaka yatangijwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) yari isanzwe ikorwa na KCB Bank Rwanda Plc itarahuzwa na BPR, aho yafashaga urubyiruko rwacikirije amashuri ikabaha inkunga yo kwiga imyuga muri porogaramu ya ‘Igire’ ituma bihangira imirimo.
Nyuma yo guhuzwa kw’ibigo byombi, iyo gahunda yakomereje muri bpr bank Rwanda Plc aho kuri iyi nshuro hagiye gufashwa abanyeshuri 200 mu mashami atandukanye.
Abo banyeshuri 200 bagiye guhabwa inkunga yo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihe cy’amezi atandatu, baziga mu mashami atandukanye arimo Ubutetsi, Ubuhinzi, Gutunganya Ibiribwa, Gusudira n’Ikoranabuhanga. Umwe mu banyeshuri bagiye kwiga, Umutoni Annet, yavuze ko afite intego yo kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali akaba nari nawe wari uhagarariye Rwanda Polytechnics, Eng. Diogène Murindahabi, yavuze ko inshingano zabo ari ugutanga ubumenyi ku buryo abahava bajya ku isoko ry’umurimo bazashobora kwirwanaho.
Yaboneyeho kwibutsa abanyeshuri bagiye kwiga kudakerensa aya mahirwe kugira ngo bazabashe kwiteza imbere, bateze imbere n’igihugu cyabo. Abo banyeshuri bazigishirizwa muri IPRC ya Kigali, Gishari, Ngoma, Huye na IPRC Karongi.
Robert Mwesigwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yavuze ko mu gihe iyo gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa, abanyeshuri basoza amasomo boroherwa no gutangira imishinga yabo kubera ubumenyi bahabwa.
Umwe mu basoje amashuri ku bufatanye na BPR Rwanda Plc mu myaka yashize, Byiringiro Claude wize ibijyanye n’ubutetsi, yavuze ko atorohewe no kubona akazi akirangiza amasomo, ubu akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu Karere ka Rwamagana aho acuruza ibyo kurya (fast food), gukora no gucuruza ibikomoka ku ifarini (patisserie) ndetse ubu akaba abasha kuremera n’abandi imirimo..
Kuva mu 2018 bpr bank Rwanda Plc imaze gufasha abanyeshuri basaga 400 binyuze muri gahunda ya ‘Igire,’ ishyigikira kandi imishinga 18 binyuze guha ba nyirayo igishoro.
Basanda Ns Oswald