Amakuru

Abavuga ikinyarwanda bakomeje gutotezwa mu mirwano hagati ya M23 na FARDC

Hashize iminsi 3 imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC mu turere twa Nyiragongo na Rutchuru, iyo mitwe yombi ikaba ikomeje kwitana ba mwana ku batangije iyo mirwano, kuko bari baremeranyijwe ko buri ruhande rwakomeza kuba mu birindiro byabo.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari basanzwe batuye mu duce twa Goma, Rutchuru na Kibumba bakomeje gutotezwa ko bashyigikiye umutwe wa M23 hari n’abashobora kuhasiga ubuzima, ese bazatabarwa na nde mu gihe imirwano itazwi igihe ishobora kuzarangirira.

Inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) ihamagarira buri ruhande ko igiye gukora iperereza kuri ba nyiri abayazana ku nkomoko y’ibintu bikomeje kuzamba bigatuma abaturage bahunga iyo mirwano no guta ibyabo.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru arahamagarira abaturage gukomeza gutuza, kuba maso no kwizera FARDC, nubwo bimeze gutyo Ingabo za Monusco na zo zateye inkunga izo ngabo, ibyo nanone ntibibuza ko M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye nka Akarere ka Kibumba mu birometero 30 n’Umujyi wa Goma ku cyicaro cy’Intara y’Amajyaruguru.

Jenerali Chavannat Umuyobozi w’Ingabo za Monusco yagize ati ‘‘Ibintu birarushaho guhinduka, aho umuhanda uhuza Goma-Rutchuru mu karere ka Kibumba, wongeye kwigarurirwa na FARDC hamwe na Monusco’’.

Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guharanira uburenganzira bwabo, kimwe n’abandi bakongomani bakaba bibumbiye mu mutwe wa M23, kugabanya Afurika mu 1885 bari batuye kuva na mbere mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, abo bakongomani bavuga uririmi rw’ikinyarwanda bakomeje gutotezwa n’abagenzi babo b’abakongomani babita ko ari Abanyarwanda kandi ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda.

Umutwe wa  M23 ntabwo ari Abakongomani bavuga urwo rurimi gusa ahubwo harimo n’andi moko atandukanye, nubwo usanga bamwe bavuga ko ari abavuga ikinyarwanda gusa, ntabwo ari byo, ahubwo baharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Uturere twinshi tumaze kwigarurirwa kuva ku wa gatatu n’inyeshyamba za M23 i Rutshuru na Nyiragongo, biravugwa ko M23 ihanganye n’ibirindiro bya FARDC ko ntacyo itwara abaturage nubwo bahunga iyo mirwano, kubera ubwoba batazi abashobora kubagirira nabi.

RDC mu gihirahiro

Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ku wa 25 Gicurasi 2022, yavuze mu mirwano FARDC ifitanye na M23 harimo inkunga ya Kigali, avuga ko binyuranyije n’amasezerano bafitanye hagati y’ibyo bihugu byombi.

Uwo muvugizi wa Kongo Kinshasa, yabitangaje nyuma y’inama y’umutekano yateguwe na  Sama Lukonde Minisitiri w’Intebe mu biro bye i Kinshasa.

Yagize ati “Ku mabwiriza ya Komanda w’Ikirenga wa FARDC, Minisitiri w’Intebe yagiranye inama, ingabo, Polisi n’abayobozi b’imbere mu gihugu ku bibazo bihuza guverinoma, kugira ngo basuzume uko ibintu bimeze mu Intara ya Kivu y’Amajyaruguru’’, bemeranyijwe ko bakurikije uko ibintu byifashe ku rugamba, uko byagenda kose M23 yaba yarahawe inkunga n’u Rwanda ”.

Yagize ati: “Twashyizeho uburyo bwo kubikurikirana, intumwa yacu kuri ubu iri i Kigali kugira ngo ahamye ibi bintu ”.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru yerekanye ko Guverinoma ya Kongo ikeka u Rwanda bitewe n’intwaro za gisirikare M23 yaba ifite ku rugamba.

Ati: “Turatekereza ko M23 idashobora kugira intwaro za gisirikare nk’izo dusanga ku rugamba, Ingabo zacu zirakangurirwa haba Runyonyi na Tshanzu kugira ngo santimetero y’igihugu cyacu irindwe.”

Impunzi ziragenda ziyongera imbere mu gihugu

Imirwano mu gihe ikomeje hagati ya FARDC babifashijwemo na Monusco, bakaba bakomeje guhangana na M23, biravugwa ko impuzi 80, 000 ibihumbi zikomeje guhunga imirwano, ibyo bikaba byatangajwe n’ishami rya OCHA,  imiryango itagenngwa na Leta n’abandi bagira neza bakaba basabwa gukomeza kugoboka abakuwe mu byabo.

Iyo mirwano hagati ya M23 na FARDC yahereye mu gace ka Rutchuru muri Werurwe, kuri ubu ikaba igeze mu duce twa Nyiragongo na Kibumba mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Abasaga ibihumbi 10 bahunze imirwano yabereye Kibumba bakerekeza mu duce twa Rugari na Kibati mu birometero 8 werekeza Goma.

Impunzi ibihumbi 66 bamaze guhunga baturutse mu gace ka Rutchuru kuva ku cyumweru n’abandi bakaba barahunze kuva muri Werurwe, kuko byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga OCHA, izo mpuzi zagiye zicumbikirwa haba mu insengero no bigo by’amashuri, bamwe bahungiye Uganda barenga 1 500, abandi berekeza mu Mujyi wa Goma.

Umuryango w’Abibumbye ONU , utangaza ko impunzi imbere mu gihugu bangana na miliyoni 6.2,

Imirwano yabaye ku wa 25 Gicurasi 2022

Amakuru atangazwa na Radio Okapi.net ivugira muri Kongo Kinshasa avuga ko ku wa 25  Gicurasi 2022, ko M23 igenzura ibice byinshi muri Rutchuru na Nyiragongo kandi ko umuhanda Goma-Rutchuru utari nyabagenda uhereye Kibumba.

Jenerali Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko basubije inyuma ibitero bya M23 ndetse bagafata bimwe mu birwanisho yari yitwaje.

Yagize ati “Turasaba abaturage kugumana ituze no kuba maso, kandi ntimugire ubwoba”.

Millecollinesinfos.com

To Top