Amakuru

Kigali: Inama ya CHOGM izibanda mu gushakira imibereho myiza abaturage nyuma y’icyorezo cya COVID-19

Mu Rwanda hateganyijwe inama mpuzamahanga y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’icyongereza mu magambo ahinnye bita (CHOGM) izabera i Kigali ku wa 20-25 Kamena 2022, aho imyiteguro igeze kure.

Inama mpuzamahanga ya CHOGM imaze guterana incuro 24 uhereye mu 1971 aho inama yari iherutse yabereye i London mu Bwongereza mu 2018, iyo nama yasubitswe incuro ebyiri yari kubera mu Rwanda bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Édouard aherutse gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ikigega cy’ubukungu (ERF 2) anashimira uruhare icyo kigega cyagize mu cyiciro cyacyo cya mbere cyo kuvugurura ubukungu bw’igihugu bwibasiwe na Covid-19.

Iyo nama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aho baterana buri imyaka 2 Abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth baterana buri myaka ibiri ku buyobozi bukuru bwa Commonwealth (CHOGM).

Icyo iyo nama izibandaho ni kuzamura imibereho y’abaturage bagize ibyo bihugu, gushimangira indangagaciro ndetse no kwemeranya ku bikorwa bya politiki.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth bukora bifashishije ibyemezo byaturutse muri iyo nama ya CHOGM.

Inama ya Commonwealth yasubitswe incuro ebyiri, yari kubera mu Rwanda bitewe n’icyorezo cya Covid-19 igenda isubikwa, mu 2020, mu 2021, kuri ubu noneho mu mwaka wa 2022 muri Kamena ikaba igiye kuba.

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland bemeranya ko Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ko inama izaba muri uyu mwaka wa 2022 muri Kamena.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland kimwe na Tariq Ahmad Minisitiri w’Ubwongereza bagiriye uruzindiko incuro zitandukanye mu Rwanda baganira n’Umukuru w’Igihugu ku ingingo zo kwakira inama ikazaba mu buryo bwiza n’umutekano.

Inama yasubitswe incuro ebyiri aho mu mwaka wa 2021 yari kuba ku wa 21-26 Kamena, yari yarasubitswe, muri 2020 yari kuba 22-27, iyo myaka 2 igenda isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19, inkingo zagiye ziba igisubizo mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu.

Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo n’ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n’Ubwongereza, ibidafitanye amateka n’Ubwongereza byasabye kwinjira muri uwo muryango.

Ambasaderi Kirabo Kakira ni umwe mu bishimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe mu kwakira iyo nama ya CHOGM, kuri ubu nubwo hakibura ibyumweru bitatu gusa ngo inama itangire ikazaba ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza imyiteguro ikaba igeze ahashimishije.

Aissa Kirabo Kakira, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, yagize ati ‘‘Twishimiye ko Umuryango wa Commonwealth wizeye u Rwanda wemera ko rwakira CHOGM 2022, kandi nishimiye ko Perezida wa Ghana, Nana Akufo Addo na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone, bemeje uruhare rw’ibihugu byabo muri iyi nama”.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe ku wa 18 Gicurasi mu inama mbwirwaruhame n’abanyamakuru, yavuze ko ‘‘imyiteguro igeze kure kandi igeze ahantu hashimishije’’.

Amb. Harriet Thompson, uhagarariye u Bwongereza muri Ghana, yavuze ko Inama ya CHOGM izabera i Kigali, izaba umwanya wo gushakira hamwe ibitekerezo byahindura ubuzima bw’abatutage bo mu muryango wa Commonwealth.

Ati “Nyuma ya Covid-19, bwa mbere CHOGM izahuza umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali muri CHOGM 2022. Tuzafata umwanya wo gusangira ibitekerezo, tunashakisha uburyo bwo guhindura ibintu mu mibereho y’abaturage”.

Abanyafurika bishimiye ko inama ibereye ku mugabane wabo, kuko byavuzwe na Kwabena Osei-Danquah, Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri Ghana, bimwe mu bizibandwaho muri ibyo biganiro harimo ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ikirere, umutekano muke, ubushomeri mu rubyiruko n’ibindi.

Kuri ubu, uwo muryango ubarirwamo abaturage miliyari 2.5 mu bihugu 54 byo ku migabane itandukanye igize Commonwealth.

Ibihugu bigize Commonwealth bingana na 20% ni byo bifite uruhererekane rw’ibicuruzwa ku isi, ni mu gihe abaturage bagize uwo muryango wa Commonwealth miliyari 2.5 bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye isi ni mu gihe 60% by’abagize uwo muryango ari urubyiruko bari munsi y’imyaka 30.

Biteganyijwe ko iyo nama izitabirwa n’igikomangoma Charles n’umugore we Camilla b’u Bwongereza. U Rwanda na Mozambique ni bimwe mu bihugu bitakolonijwe n’u Bwongereza ariko bikaba bibarizwa muri uyu muryango aho u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.

 

 

 

To Top