Ibidukikije

Biden yunze amasezerano ya Kigali kurinda akayunguruzo k’izuba

Basanda Ns Oswald

Joe Baden yunze mu masezerano ya Kigali mu kurinda akayunguruzo k’Izuba asaba Sena y’igihugu cye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuyasuzuma mbere y’uko na we ayashyiraho umukono, ibyo bikaba bijyanye no kurinda ibidukikije mu rwego rwo kurushaho kugira ubuzima bwiza bw’ikiremwamuntu.

Ibyo byabaye ku wa 27 Mutarama 2021 mu Ingoro ya Perezida wa USA, yasabye abakozi be gutegura no gusesengura inyandiko, igomba guhabwa Umutwe wa Sena mbere y’uko na we ayashyiraho umukono.

Amasezerano ya Kigali agamije kurinda akayunguruzo k’izuba, yateranye mu Ukwakira 2016 ihuza ibihugu bisaga 200 ku isi, imwe muri iyo myanzuro hari gukumira imyuka ituruka mu byuma bikonjesha, amasezerano avugurura ayabereye I Montreal muri Canada agamije kugenzura imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba mu kurengera ibidukikije.

Ayo masezerano kandi yari agamije kugabanya toni miliyari 70 y’imyuka ihumanya ikirere ndetse no kugabanya ubushyuhe buva ku isi bitarenze impera z’iki kinyejana, ayo masezerano ya Montréal yasinywe mu 1987, u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2003, yasinywe n’ibihugu 197 ku rwego rw’isi.

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’Ibidukikije yashimiye by’umwihariko Joe Baden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Amasezerano ya Kigali yitezweho kuzagabanya imyuka ituruka mu byuma bikonjesha ku kigero cya 85%  bitarenze imyaka 15 iri imbere,  mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizaba zisinye ayo masezerano, u Bushinwa n’u Buhinde na byo bisinye bishobora kuba imbarutso yo kugabanya ibyo byuka byoherezwa mu kirere, kuko ibyo bihugu ari muri bimwe mu bihugu bihumanya ikirere.

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’Ibidukikije yashimiye by’umwihariko Joe Baden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuba yarafashe iya mbere mu kubahiriza amasezerano ya Kigali, kuko isi yose yugarijwe n’imyuzure, amapfa n’ibiza bigenda byiyongera.

Avuga ko amasezerano ya Kigali yuzuzanya n’aya Montréal mu kugabanya ibyuka bya HFCs, ayo masezerano agamije kugabanya ibyuma bishyushya cyangwa bikonjesha.

Bimwe muri ibyo byuma bikonjesha harimo za ‘‘Frigo’’, ibyuma bikonjesha cyangwa bishyusha haba mu inzu, mu inganda no mu modoka, abantu bakaba basabwa gukoresha ibyuma bitohereza imyuka mu kirere mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, bityo abantu bakabaho mu buzima buzira umuze.

 

 

To Top