Abanyabibogobogo bahuye n’ibitero bya Mai Mai byasenye Akarere kose ka Bibogobogo, ku wa 10 Mata 2022 bashyizeho uburyo bwo gufasha umugore n’umwana w’umukobwa gusubira mu buzima busanzwe, ndetse no kwiteza imbere binyuze mu gukora imishinga mito mito igamije guhindura ubuzima n’imibereho yabo, kandi ubwabo babigizemo uruhare.
Muhumuza Mugwema Jacques ‘‘Ambassadeur de la Paix’’, yavuze ko kugira ngo uwo mugambi ushoboke gushyirwa mu bikorwa abagore bishyize hamwe mu matsinda mato, buri tsinda rikaba rigizwe n’abantu cumi n’abatanu (15) ayo matsinda buhoro buhoro akazavamo ama koperative.
Hakenewe uburyo bwo guhugura ayo matsinda bijyanye n’imishinga bagiye bahitamo gukora, hari abahisemo gukora ubucuruzi buciciritse, kwiga gusona, guhinga no korora bya kijambere no gukora amasabune.
Muhumuza yagize ati ‘‘Turasaba inkunga ya buri wese mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mugambi’’.
Kubera ubushake abagore bafite bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite, turizera ko uyu mugambi uzagera ku ntego zawo.
Muhumuza Mugwema Jacques ‘‘Ambassadeur de la Paix’’