Amakuru

Gikumba-Bumbogo: Abatutsi 2 500 barenga bajugunywe mu byobo i Karama basubijwe agaciro

Abaturage bagize Umurenge wa Bumbogo ku wa 10 Mata 2022, bazindukiye mu Mudugudu wa Gikumba ku ishuri ribanza rya Karama, ahaguye Abatutsi bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2 500), bibuka no kunamira inzirakarengane no kubasubiza agaciro kabakwiriye, bashyira indabo kuri monima y’urwibutso aho bagiye bajugunywa mu byobo biri aho hafi y’iryo shuri.

Umwe mu Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi bakomoka Gikumba- Bumbogo atanga ubuhamya

Kankindi Justine umwe mu Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi uvuka kuri uwo musozi, akaba yararokokeye i Nduba, yatanze ubuhamya n’inzira y’umusalaba yahuye na yo, aho yagiye ahura n’abantu batandukanye harimo abo babanye batashakaga no kumwakira mu gihe yari mu kaga, kuko atari afite aho ashobora guhungira, yagiye ku inzu imwe yarimo umukecuru ahita amwirukana ariko arongera aragaruka, kuko nta ahandi yabona agomba kujya, kuko bari bahungiye mu rusengero, bavamwo bakizwa n’amaguru.

Yagize ati ‘‘Ko mwahungiye ku Mana yanyu, mukaba mugarutse, uricyara hano, winjiye mu inzu yanjye, uraritse amazuru yawe, urashaka kunyicisha’’, ndagenda ngeze mu cyeragati ndongera ndagaruka.

imibiri y’Abatutsi yagiye ivanwa hirya no hino mu byobo hafi y’ishuri rya Karama.

Mu ijoro yahungiye kuri uwo mugore, umugoroba urakuba, nka saa tanu zijoro bumvise abantu nka 50 bari bahambiriye amatoroshi mu duhanga, bamusanze muri iyo inzu, ntibamwica ahubwo baravuga bati ‘‘tuzamugira umugore wacu, bukeye, wa mukecuru arambwira ngo ntabwo nkomeza kukugaburira gusa ujye kunsarurira ikawa, ntabwo urya utakoze’’.

Kankindi Justine, yavuze ko yiboneye imirambo y’Abatutsi bari baturanye n’uburyo bishwe urwo agashinyaguro, aho bamubajije umwana ahetse na we abasubiza ko ari umwana w’umukobwa, yagiye aho mugenzi we basenganaga ariko asanga nta muntu uhari.

Ati ‘‘nanyuze ku mirambo, nahise nikubita hasi, njya kubyuka nta agatege ndakomeza’’, bavuye iwabo mu rugo we n’umutware we batangira barara mu rusengero ku wa mbere, icyo gihe bamwe baturutse Kunzunzu, Nyabikenke, Gikumba, Musave, babonye ko bagiye kubica bavamo barahunga, bagenda bihishahisha.

Hashimiwe byimazeyo Ingabo zahoze ari iza FPR/Inkotanyi, kubabona byasobanuraga ubuzima bwo kubaho.

Gahamanyi J Bosco Perezida wa Ibuka mu Akagari ka Nyabikenke akaba yaracitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Mudugudu wa Masizi, yavuze ko ku wa 10 Mata 1994 haguye Abatutsi 2 500 bari baturutse i Ndera, Remera, Kimironko, Kinyinya bahungiye Gikumba ku Mashuri ya Karama bazi ko bazaharokokera.

Ati ‘‘bamaze kwicwa babajugunye mu byobo bitandukanye byari byaracukuriwe tuwaleti z’abanyeshuri, imibiri yabo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhanga, Caraes Ndera, twashyizeho monima yo kwibuka hano Gikumba na Musave’’.

Gahamanyi J Bosco Perezida wa Ibuka mu Akagari ka Nyabikenke, yavuze ko igihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi yarafite imyaka 14, avuga ko yaravuka mu bana 12 aho 8 muri bo bishwe, hasigaye 5 naho abandi barapfuye.

Yagize ati ‘‘ku italiki 10 Mata 1994, papa umbyara na mukuru wanjye barabishe, bashyinguwe ku rwibutso ku Gisozi, kugira ngo ndokoke nagiye nihishahisha mu baturanyi mu Mudugudu wa Masizi’’.

Intandaro y’Amacakubiri na Jenoside

Never again ntabwo bizongera Jenoside, kuko Abanyarwanda bamaze kumenya ukuri no kwirinda ikibatanya.

Ildephonse umwe mu batanze ikiganiro ku wa 10 Mata 2022, ku ishuri rya Karama mu Mudugudu wa Gikumba, yavuze ko Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, babarizwaga bose mu moko 18 yahoze mu Rwanda, ko abazungu b’Abakoroni uhereye ku Abadage n’Ababirigi ari bo bateye amacakubiri no gusubiranyamo Abanyarwanda, bacengeza urwango no kubereka ko badakomoka hamwe, ko bamwe bakomoka muri Tchad abandi Ethiopiya.

Icyo kiganiro cyakoze abantu ku mutima ‘‘ku ruhare rw’ingengabitekerezo mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda’’, ‘‘uruhare rwa Leta yacu mu kubaka Abanyarwanda’’ ndetse ‘‘n’Ingamba mu gukumira ibyago byagwiririye u Rwanda ko bitakongera’’.

Mbere y’umwaduko w’Abazungu , Abanyarwanda bari bafite ubumwe nta kibazo na kimwe cyari ishingiro ryo kwangana, byatangiranye n’abakoroni, Abanyarwanda bari bafite Itorero aho barivomagamo uburyo bwo kurinda igihugu no kubana.

Amoko yifashishijwe mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Amwe muri ayo moko gakondo 18, hari Abega, Abasinga, Abanyiginya, Ababanda, Abashambo, Abaha,Abasita, Abongera n’andi, washobora kuba uri Umugesera w’umutunzi ufite inka nyinshi, bakakwita ko uri Umututsi, waba uri hagati bakakwita Umuhutu, wabaga udafite na mba ukitwa  umutwa.

Umushambo ukennye bakamwita Umutwa, ibyiciro byari 3, abatunzi bafite inka zihagije zibashoboza guhaka no gukoresha abandi, abatunzwe n’ubuhinzi badafite ubushobozi bwo guhaka, hakaba n’abakene.

Iyo wabaga udafite inka zidahagije, wajyaga guhakwa, ufite inka nke wagombaga kwihingira, abafite ubukungu bugereranyije bari abahinzi, kuko bashobora korora no guhinga, kuko  iyo wabaga mu cyiciro cy’ubukene wajyaga gukeza ubuhake, umutunzi akazakugabira wagira inka nyinshi, ukajya mu cyiciro cy’abatunzi n’izina rigahinduka.

Kuki bamwe bavuga ko abantu bavuye Tchad na Ethiopie

Nubwo abantu babarizwaga mu byiciro by’ubukungu ariko abantu bose bari abo Umwami, Abanyarwanda bari basangiye umuco n’ururimi, ‘‘abantu bose bari rubanda rw’Umwami’’, Umwami nta bwoko yagiraga.

Ikinyoma cyahawe intebe, bitewe ni uko ntabwo umuntu yaturuka ahantu nka Ethipiya cyangwa Tchad ngo abure kuba yagira agasigisi k’uririmi rwaho cyangwa ngo abe afite kimwe mu biranga ubwoko bw’aho akomoka, uwatanze icyo kiganiro ahamya ko abazungu n’Abapadiri ari bo nyiri abayazana bo gucamo Abanyarwanda, kuko u Rwanda basanze bafite ubumwe butajegajega, aho uwarenganaga yagombaga kurenganurwa n’Umwami.

Ati ‘‘ntabwo wabura agasigisigi ku rurirmi rw’aho watururtse’’, uwavuye Uganda mu rurirmi rwe ntiyaburamo ako agobekamo, Umwami yahuzaga abagize amakimbirane, wigeze wumva agace kagizwe n’Abahutu, Abatwa, Abatutsi, hari ugishidikanya ko hari umushambo w’umutwa, umututsi, umuhutu.

Ikibabaje

Monima ya Gikumba hamwe mu hajugunywe imibiri y’Abatutsi barenga 2 500.

Ni uburyo Abakoroni baduciyemo amacakubiri bigeze ubwo habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994,  byatangiye mu 1885 mu inama (Conference) yabereye mu Budage i Berlin aho Afurika bayigabanye, u Rwanda ruhabwa Ubudage ariko bamara imyaka 9 bataraza.

Abo bazungu babitewe ni uko babonye Afurika ari ahantu hera, hari amabuye y’agaciro, twabigenza gute ko dukeneye inganda, duhinze kawa muri Afurika, natwe tukabibona, bagabana Afurika, u Rwanda ruhabwa Abadage, bamaze imyaka 9 bataraza, babona imisozi y’u Rwanda bagasubira inyuma.

U Bubiligi rwakomeje gusaba Ubudage ko babihera u Rwanda, mu 1894 chancellier w’u Budage yohereje Von ageze mu Rwanda abwira Umwami ko ari umugenzi wigendera, nyuma aho bagarutse batangira ubukoroni na shiku,  IV Kigeli Rwabugiri amaze gutanga, kera umwami yategekanaga na nyina, Kanjogera ababazwa ni uko umwana we batamugize umwami  1896, bajya inama bakuraho IV Mibambwe abazungu bari bashyizeho mu 1895.

Mu 1897 yazanye ibarwa yoherejwe na Chancelier w’u Budage, ati ‘‘mureke kurwana n’ibyo bihinja’’, ni ko bitaga abazungu, aho kugira ngo Abanyarwanda  bashire acisha make, bimaze kurangira, haza abapadiri bera bafite imbunda mu bishura.

Abaturage bagaragaje ubutware bwo kutazongera amacakubiri muri bo.

Abanyarwanda bahinduka abakristu ku ngufu, babaye abakristu ku ngufu, ntabwo bari barahindutse, 1900, bashinga amashuri, nta minerivali yatangwaga, abana barabatandukanya, abana b’abatware babaha amashuri yabo,  ku ngoma ya IV Yuhi Musinga mu 1912, Abadage barataha hasigara Ababirigi.

Abakoroni bashyizeho icyo bita Umutware w’Umukenke, bamutoranyaga mu abatunzi, Umutware w’Ubutaka yakomokaga mu abahinzi, bukeye bwaho bakuraho urwo rwego ruheruka hasigara uwo umukenke gusa, abo bakoroni bakanyura inyuma, bati dore uburyo murengana, amakimbirane aba aravutse mu 1930 haba uburetwa, gukora imihanda, abatware bari basigaye ari abo abatunzi, bereka abahinzi ko bakuyeho umutware w’ubutaka.

Uwo mutware mu batunzi na we yakubitirwaga mu inzu, basabye umwami ngo bapime amazuru, bapima umuturage amazuru, ufite izuru rirenshya akitwa umututsi, irigereranyije akaba umuhutu, irinini cyane akitwa umutwa, bishyirwa mu cyiciro cy’ubukungu.

Nyuma bamaze kubashyira mu byiciro mu 1933, babashyira mu cyo bise ‘‘ibuku’’, umwami Musinga yanze guhinduka umugatorika bamucira i Moba muri RDC,  Umwami MUTARA Rudahigwa, abonye ibintu bidogoreye byakomeye aca bugufi, mu 1943 umugabekazi Kangabe arabatizwa, yegurira u Rwanda Bikira Maria, kugira ngo abacire bugufi, 1947, Padiri aramushimira, akuraho ubuhake na shiku.

Mu 1953, abazungu basabye buri mutware kuzana umuntu mu Inama y’Igihugu bari nka Abadepite, uwakuyeho abatware b’ubutaka, buri wese yarebaga umuri hafi.

Ni amazuru yabaye rumwe mu ingingo zo gutandukanya amoko mu gihe cy’Abakoroni.

Mu 1933 habaye ikibazo cy’amazuru, bamwe mu bigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside hari Kambanda, Joseph Gitera, bavuga ko Abatutsi  bagomba kubashyira ku ruhande, ibyo byari byakozwe n’umuzungu, bashyinga ishyaka ryitwa APROSOMA mu 1959, Joseph Gitera asohora amategeko 10 y’Abahutu, Ati ‘‘umututsi, ni umusonga mu rubavu, kamere ye ni umushukanyi, muri meeting yabaye mu 1959, ubwo bashyiraho Kayibanda’’.

V Kigeli Rwabugiri ahugira muri Amerika batangira kwica 1959, 1963, 1973, Habyarimana wari umusirikari ukomoka mu Majyaruguru Gisenyi na Ruhengeri naho Kayibanda ukomoka mu Majyepfo I Gitarama, ashaka uko yamukuraho agafata ubutegetsi, akomerezaho, kuko mu 1973 Abatutsi barahunze bikozwe na Habyarimana n’agatsiko ke, babwira Kayibanda bati ‘‘igihugu kirakunaniye’’, Habyarimana, Rizinde, bari bapanze abaturage ko bicwa, 1975 bashyinga Ishyaka rya MRND, udakomoka Gisenyi na Ruhengeri ntabwo yabashaga gutsinda mu mashuri.

FPR Guhagarika Jenoside

Hadashingiye ku bwoko, hashyingwa Ishyaka FPR yashyizeho ubutabera bwunga bwa Gacaca, usabye imbabazi akazihabwa, abacitse ku icumu batanga imbabazi, hashyizwe ubumwe bw’Abanyarwanda mu gufata ibyemezo, hashyirwaho gahunda ya Girinka, ubudehe bigamije guca ubukene n’ubusumbane.

 Ingamba

Abatutsi bazize Jenoside bagaruriwe agaciro kabakwiriye, bashyira indabo kuri monima ya Gikumba.

Akimuhana kaza imvura ihise, ONU ntabwo yari kohereza abazungu ngo baze guhagarika Jenoside, FPR ni iya Abanyarwanda ni yo yahagaritse Jenoside Yakorewe Abatutsi, kuko buri wese wacitse ku Icumu, warokotse avuka ati ‘‘Ni uko mbona inkotanyi ziraje, ubuzima buhera aho’’,  FPR  ni iyo urubyiruko n’abakuru, ‘‘twirinde ibyadusubiza muri Jenoside’’.

Umunyarwanda agomba kugira uruhare mu kunyomoza ibihuha, abagifite imigambi mibi y’amacakubiri bagitsimbaraye ku amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, turinda ibyagezweho.

Mu Muhango wabereye Gikumba mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo hibutswe kandi abarimu biciwe ku ishuri rya Karama, kuko nubwo bareraga abana babo batabagiriye impuhwe n’imbabazi.

Basanda Ns Oswald

To Top