Umuco

Bamwe mu bari Abanyamuryango ba“Your Voice Foundation” barahigwa bukware!

Amakuru atugeraho kandi yemejwe na RIB muri Kicukiro, ni uko umunsi w’ejo tariki ya 10 Gashyantare 2023; Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Madame Kabanyana Marceline utuye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Masaka, Akagari ka Masaka wahoze ari Visi Perezida wa ‘‘Your Voice Foundation’’.

Biravugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda n’ingengabitekerezo ya Jenoside. RIB itangaza kandi ko yatangiye iperereza ku bikorwa by’uyu muryango n’abanyamuryango bawo hirya no hino kubera amakuru avugwa mu mikorere yabo.

Umuryango ‘‘Your Voice Foundation’’ (YVF) uyu Kabanyana Marceline yabereye Visi Perezida wagiye wikomwa n’inzego z’ubuyobozi ushinjwa ko mu bikorwa byawo ukangurira abaturage kwigomeka k’ubuyobozi bigateza umwuka mubi.

Nubwo bamwe mu bayobozi b’uyu muryango batakibarizwa mu gihugu, biravugwa ko bamwe banyamuryango bayo bakomeje icengezamatwara ryabo mu baturage.

Umwe mu bo twavuganye, utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, yavuze ko barengana, kuko ibyo bakora ari ugukangurira abaturage kumenya no guharanira uburenganzira bwabo, bakarwanya akarengane kabakorerwa cyangwa gakorerwa bagenzi babo.

Yahakanye ibyo gukorana n’abakunze kunenga Leta y’u Rwanda bari hanze y’Igihugu n’ingengabitekerezo ya Jenoside bashinjwa.

Madame Kabanyana Marceline, si we wa mbere mu muryango YVF waba akurikiranywe n’ubutabera n’inzego z’umutekano, bakurikiranweho ibyaha bisa n’ibyo, kuko Savannah NTAWUKAMENYA na HAKIZIMANA Samuel baje kuburirwa irengero ubwo nabo batangiraga gushakishwa kubera uruhare rwabo mu bikorwa byo kubiba amacakubiri.

Amakuru dukura mu nzego zizewe ni uko hari abandi bantu bashyirwa mu majwi mu kuba mu bikorwa by’uyu muryango nka Harelimana Frederic wigeze kuba mu nzego z’ubuyobozi mu nzego z’ibanze, akaba umwe mu bashinze uwo muryango ndetse no ku isonga mu gushaka abaterankunga mu bikorwa ndetse na Nsengumuremyi Marc wahoze ari DAF wambutse Igihugu.

Aba bose twagerageje kubashakira kuri telephone zabo ngo tubabaze ntitwabasha kubabona.

Kabanyana aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 7. Tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru !

Umwanditsi: Rwema Rugira Honore

 

 

To Top