Amakuru

Muhanga:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baravuga ko nubwo bizihiza imyaka 35 batizihiza imyaka ahubwo bizihiza ibikorwa

Eric HABIMANA

Ubwo umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Shyogwe wizihizaga isabukuru y’imyaka 35 umaze ubayeho, bamwe mu banyamuryango b’uyu muryango muri uyu murenge, bavuze ko kuba hashize izo myaka uyu muryango ubayeho hakozwe byinshi ndetse n’ubu bigikomeje, ariho banahereye basaba bagenzi babo kujya bafata neza ibikorwa baba bagenewe mu buryo bwo kwikura mu bukene.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibi birori.

Aba banyamuryango bakomeza bavuga ko nubwo ari isabukuru y’imyaka 35 batizihiza imyaka, ko ahubwo bizihiza ibikorwa byagezweho muri iyo myaka yose, aho bavuga ko mu biza ku isonga harimo kuba barabashije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ibyo byose bakavuga ko babikesha ubuyobozi bwiza bwabahaye umwanya n’igihugu byo gukora no gukoreramo, ari yo mpamvu baheraho bavuga ko nabo bibatiza umurindi wo kuba ntawushobora kugira ubuzima bubi barebera.

Bati “nibyo koko turimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, ariko ntabwo twizihiza imyaka ahubwo turizihiza ibikorwa, iyo urebye muri uno Murenge wacu wa Shyogwe ni umwe mu yo twavuga ko ifite ibikorwa byinshi bifitiye umujyi wa Muhanga akamaro n’igihugu muri rusange, ibyo byose tubikesha ubuyobozi bwiza mudahwema kudukangurira gukora no gufashanya, ni byiza ko n’ibikorwa tuba twahawe dufatikanya tukabibungabunga”.

Ni isabukuru yaranzwe n’ibirori bivanze n’ubusabane.

Ibi kandi binashimangirwa na Ntivuguruzwa Severin Chairperson wa FPR Inkotanyi muri uyu murenge wa Shyogwe, aho asaba abatuye uyu murenge by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kujya batahiriza umugozi umwe mu kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kuko ariko kubaka igihugu birambye.

Ati “muri iyi myaka 35 ntabwo icyo twizihiza ari imyaka ahubwo ni ibikorwa,ibikorwa ubuyobozi bumaze kugeza kuba nyarwanda, ni byinshi abantu ubu bishimira kandi byose birasabwa kubungabungwa no kubifata neza kugira ngo bibe byiza kurushaho, ni byiza kandi ko niba umuntu hari ubufasha ahawe atumva ko bizakomeza ahubwo ni byiza ko nawe yumva ko hari icyo akwiye gukora kuri wa wundi butagezeho”.

Uyu muyobozi arakomeza avuga ko ubu muri uno murenge wa Shyogwe FPR Inkotanyi imaze koroza abaturage bagera kuri 4, ni mu gihe ubwo bizihizaga iyi sabukuru y’imyaka 35 kandi bungutse abandi banyamuryango bagera kuri 50 barahiriye kujya mu muryango FPR Inkotanyi, ibyatumye muri uyu murenge habarirwa abanyamuryango ba FPR inkotanyi bagera ku bihumbi 13.

 

To Top