Umuco

Akamaro k’Umwuka Wera mu bizera

Abaroma 8:26

 

Umwuka Wera  mu kuremwa ku isi n’ijuru, soma  Itangiriro 1:1-5 , Isi yariho  ubusa  umwijima  wari hejuru y’umuhengeri,  Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru  y’amazi, Umwuka yarimo asana isi yononekaye.

 

 

Umuco umaze kuza habaho kurema,  soma Zaburi 104:30, Imana yaremye umuntu  imukuye mu mukungugu, Imuhumekeramo  Umwuka,   umuntu ahinduka ubugingo buzima. Itangiriro 2:7.

 

 

Umwuka Wera  mu bizera, soma Ibyakozwe 1:8, Umwuka Wera  aduha Imbaraga, Imbaraga  ni zo ziduha gutsinda, gushyira amanga, gusohoza  umugambi w’Imana, Umwuka Wera  atuyobora mu kuri kose, ukuri ni ukumenya Kristo,  Umwuka Wera adufasha kumenya Yesu Kristo. Abefeso 1:17.

 

 

Umwuka Wera adufasha kwera Imbuto z’Umwuka Wera,  Atari imbuto zacu, Rom 8:26, Umwuka Wera, ajya atunihira Iminiho. Emera uyoborwe n’Umwuka Wera,  mu bikorwa byawe byose.  Ni bwo utazayoborwa n’akamere yawe.

To Top