Amakuru

Abaregera indishyi bakomeje kwiyongera mu rubanza rwa Nsabimana wiyise Sankara

Urukiko Rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza rurengwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN ku byaha 17akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye risa nk’iritinzeho gato nyuma y’uko hagaragaye Me Yussouf Ndutiye na we watanze ikirego asaba indishyi z’akababaro kuko tariki 15 Ukuboza 2018, ubwo we na bagenzi be bavaga mu Karere ka Rusizi berekeza i Kigali, inyeshyamba za FLN zabategeye mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zimutwikira imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Golf zikanatwara bunyago abo bari kumwe.

Icyumba cy’iburanisha uyu munsi cyari kiganjemo abaturage benshi baregeye indishyi z’akababaro batewe n’ibitero by’inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ku butaka bw’u Rwanda bihe bitandukanye.

Sosiyete zitwara abantu zirimo Omega na Alpha zagaragaye mu rukiko aho zaje kuregera indishyi z’akababaro ku modoka zazo zatwitswe mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 15 Ukuboza 2018 mu ishyamba rya Nyungwe.

Omega iraregera indishyi imodoka za Coaster 2 mu gihe Alpha iregera indishyi imodoka ya Coaster 1 zose zatwitswe kuri iyo tariki.

Ubushinjacyaha bwagarutse mu mizi ibimenyetso ku bindi bya buri cyaha uko ari 17 byose Nsabimana Callixte akurikiranweho.

Icyaha cyafashe umwanya munini mu iburanisha ry’uyu munsi, ni icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Aha ubushinjacyaha bwakomoje ku iremwa ry’umutwe w’ingabo witwa FLN wari warashyizweho n’impuzamashyaka rya MRCD, umutwe washyizweho ugamije kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Bwagaragarije urukiko  amatangazo yashyizweho umukono n’abayobozi ba MRCD ndetse na Nsabimana Callixte ubwe akayasinyaho, yashishikarizaga Abanyarwanda kwanga ubutegetsi buriho.

Urugero ni itangazo ryashyizweho umukono na Nsabimana Callixte tariki ya 15 Nyakanga 2018, ryakanguriraga abaturage baba ababa mu Rwanda ndetse no hanze kwamagana ndetse no kurwanya ubutsegetsi buriho mu Rwanda ndetse akanasebereza mu ruhame Perezida wa Repubulika.

Irindi tangazo ryagaragajwe n’ubushinjacyaha muri uru urubanza ni irya tariki ya 19 Werurwe 2019 ryashyizweho umukono n’ubundi na Nsabimana Callixte, ryigambaga ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda ndetse bikanigarurira ibice bitandukanye by’amajyepfo n’uburengerazuba bikozwe n’inyeshyamba yari abereye umuvugizi.

Aha ubushinjacyaha bwanagaragaje ko izi nyeshyamba zibicishije muri iri tangazo, zateraga ubwoba abaturage b’u Rwanda ndetse n’abanyamahanga b’abakerarugendo basuraga cyane cyane Parike ya Nyungwe bwo kutisanzurira mu bice izi nyeshyamba zabeshyaga ko zigaruriye.

Bwavuze kadi ko Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara yumvikanye ku bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye birimo Ijwi rya Amerika, BBC ndetse akanifashisha Youtobe mu bikorwa izi nyeshyamba zakoreraga ku butaka bw’u Rwanda mu gihungabamya umutekano.

Ku bimenyetso bigize icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Nsabimana Callixte yashakiraga abarwanyi batandukanye uyu mutwe yari abereye umuvugizi ndetse no kubashakira inkunga y’ibikoresho.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje buri kimenyetso ku bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage byagabwe ku matariki atandukanye byagabwe ku butaka bw’u Rwanda

To Top